Rwanda | Muhororo: Abagore biyemeje gutanga imbaraga mugutezimbere umurenge wabo kurusha abagabo

 

 Abagore bibumbiye mu Inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Muhororo ho mu karere ka Ngororero bavuga ko biyemeje ko ubwinshi bwabo bagiye kububyaza umusaruro maze bagahiga abagabo mugukora ibikorwa biteza imbere akarere.

Ibi aba bagore babivuga bashingiye ko imibare irebana n’imiturire itangwa igaragaza ko abagore bafite 53% by’abatuye u Rwanda, ndetse bikaba bityo mu murenge wabo, kuko bavuga ko umubare w’abagore ari munini kurusha abagabo, bityo kugira ngo berekane ko batari uburo bwinshi butagira umusururu bakaba bagomba no kwiganza mubikorwa.

Bitabira umuganda ari benshi

Bitabira umuganda ari benshi

 

 

 

 

 

 

 

 

Kimwe mubikorwa aba bagore biyemeje muri urwo rwego nkuko Twagiramaliya Anatolie, perezidante wa CNF mumurenge wa Muhororo abitangaza ni umuganda w’umwihariko w’abagore bakora buri gihembwe aho abagore bose bahurira hamwe bagakora icyo bumvikanyeho. Kuri uyu wa kane tariki ya 27 ukuboza, abo bagore bakaba bakoze umuganda wo guhanga umuhanda mushya ahantu hangana na metero 401.

 

Bipimishije VIH

Bipimishije VIH

Uwo muganda wakorewe mu kagali ka Myiha muri uwo murenge wahawe agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo itanu y’amanyarwanda (1.750.000frw), ukaba wanasojwe n’igikorwa rusange cyo kwipimisha kubushake ubwandu bwa virusi itera SIDA, ku bufatanye bw’abo bagore ndetse n’ikigonderabuzima cya Ntaganzwa gikorera muri uwo murenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo yadutangarije ko yishimira ukuntu abagore bahagurukiye gufasha umurenge wabo mu iterambere kandi bakaza ari benshi, maze avuga ko uwo muco ukwiye kugera n’ahandi mu karere ka Ngororero ndetse no mu Rwanda hose.

Uwamwiza Dative, umunyamabanga w’inama y’Igihugu y’abagore muntara y’Iburengerazuba nawe wifatanyije n’abo bagore, asanga kuba abagore bafite umuhigo wo gukora byinshi kurusha abagabo atari ukwikuza cyangwa kubambura umwanya n’icyubahiro bakwiye, ahubwo ko ari ukurema ikizere mubagore kuko bafite runini mukubaka igihugu.

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Mu nzego z’ibanze, umubare w’abagore bafata ibyemezo uracyari muto – CNF

Mu gihe u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore (CNF) isanga mu [...]

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

Kuko byagaragaye ko umubare w’abagore bitabira kubitsa no gusaba inguzanyo mu bigo by’imari mu karere ka Gisagara ukiri hasi, abagore [...]

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Bamwe mu bagore baribitabiriye ibiganiro Kugira uruhare mu matora y’abagore haba mu migendekere myiza yayo no gutanga kandidatire nibyo byasabwe [...]