M utuyimana Anonciata wo mu kagali ka Torero umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero yahembwe na bagenzi be kubera ukuntu yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu kugerageza kwibeshaho adategereje inkunga ziturutse hanze.
Nkuko uyu mugore abivuga, mu myaka itatu ibanziriza 2012, Mutuyimana yari mucyiciro cy’abatindi aho yahabwaga ubufasha na Leta, ariko inkunga abonya akazibyaza undi musaruro. Mutuyimana akomeza avuga ko kujya kurutonde rw’abafashwa byamuteraga isoni maze agaharanira kwiteza imbere.
Uyu mugore ngo nta tungo yigeze ahabwa muri gahunda yo korozanya, ariko ugeze iwe uhasanga amatungo atandukanye, akaba avuga ko yahereye ku ihene zikamuha uburyo bwo korora n’andi matungo.
Igikorwa gikomeye uwo mugore ufite abana 3 akaba ari umupfakazi yagezeho ni uko yabashije kuvugurura urutoki rwe akoresheje amaboko ya ubu akaba agurisha ibitoki bipima ibiro hagati ya 50 na 80. Abana b’uyu mugore naboyabashyize mu mashuli kandi avuga ko azabarihirira kugeza aho bashaka.
Nyuma yo kubona ko yarwanya intambara itoroshye mu guteza imbere urugo rwe, CNF y’akarere ka Ngororero ikaba yaramugeneye ishimo inasaba abandi bagore kutitinya ahubwo bagaharanira iterambere ryabo.
Ibihembo Mutuyimana yahawe harimo icyemezo cy’ishimwe hamwe n’amafaranga ibihumbi 200 by’u Rwanda. Mukandekezi petronille uhagarariye urwego rw’abagore mu karere ka Ngororero akaba asaba abandi bagore bacyugarijwe n’ubukene gutera ikirenge mucya mugenzi wabo kuko kwitunga binyura umutima kurusha gutungwa n’abandi.


