Nyamagabe Kubaka ubushobozi bw’abana

Umuryango Tuvuge Twiyubaka ufite icyicaro mu karere ka Nyamagabe uravuga ko wahisemo gufasha abana b’abakobwa gutangira imishinga yo kwiteza imbere nyuma yo kubona ko abashuka abana b’abakobwa bamenyerewe ku izina rya “SUGAR DADDY” bahera ku mikoro make yabo.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/01/2013 uyu muryango watangije amahugurwa y’iminsi ibiri uri guha abana b’abakobwa ku gucunga imishinga ibyara inyungu baturuka mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Abakobwa bari muri aya mahugurwa nabo batangaza ko kubaka ubushobozi bw’abana b’abakobwa baba abangavu n’inkumi ngo bishobora gufasha kugabanya ikibazo cya ba Sugar daddy babafatirana.

Aba bari batangaza ko ibigeragezo nk’ibi bijya bibageraho by’abantu babashukisha ibintu ngo babakoreshe imibonano mpuzabitsina, icyakora bongeraho ko bafite ibyo bakora bibinjiriza amafaranga atari buri wese wapfa kubisukira muri ubwo buryo.

Nyiranguge Noella, umukozi w’uyu muryango avuga ko abo bakobwa bafashwa kunonosora imishinga ijyanye n’ubucuruzi buciritse hamwe n’imyuga, bagahabwa inguzanyo y’amafaranga atuma batangira kwikorera, ibyo ngo bigatuma biyumvamo agaciro ku buryo nta muntu wabafatirana ngo abashore mu busambanyi abashukisha ibintu badadite.

Umuryango TUVUGE TWIYUBAKA uvuga ko umaze gufasha abana b’abakobwa 20 kwiyubaka mu bushobozi ngo ukaba waratangiye ubaguriza amafaranga 30,000frws yo gutangira imishinga iciriritse, ubu ngo bakaba bageze ku rwego rwo kugurizwa agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu(150,000frws) mu gihe abandi 25 bamaze kwinjira muri iyi gahunda bo bagiye gutangirira ku nguzanyo y’ibihumbi mirongo itandatu (60,000frws).

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]

RUSIZI: ABAGORE BARASABWA KUDAHERANWA N’UBUKENE

Abagore bagera kuri 56 bo mu karere ka Rusizi  barakangurirwa kumenya  Gutegura no gucunga neza imishinga ibabyarira inyungu, ibi babisabwe [...]

Ngoma: Abagore bibumbiye mu muryango “Mothers Union” wo mu itorero rya EAR Musamvu bakoze amasengesho yo gusabira ingo

Mugihe hashize iminsi hirya no hino mu Rwanda  havugwa imibanire mibi mu bashakanye ndetse binavamo  ubwicanyi hagati yabo, abagore 97 [...]

Ababyeyi barasabwa kurera neza abana babo ngo jenoside itazongera kuba mu Rwanda.

Ababyeyi barasabwa kurera

Umubyeyi witwa Ntitegekerwa Marie Francine arasaba ababyeyi bagenzi be kurera neza abana babo kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi. Ibi [...]