A bagore b’abayisilamu mu karere ka Rubavu, taliki ya 30/12/2012 bagaragaje ibyo bagezeho bashobora no gufashanya kugira ngo  bizihize iminsi mikuru neza.

Abagore b’abayislamu bo mu karere ka Rubavu bibumbiye mu ishyirahamwe bise urukundo bakora ibikorwa byo guteka, gufuma imyenda, gukodesha ibikoresho byo kuriraho no guteka, ndetse bagakodeshwa nabo ubwabo mu gukora akazi ko guteka no kwakira abantu kugira ngo bashobore gufashanya no kwikura mu bwigunge.

Ishyirahamwe  DUKUNDANE riba mu mashyirahamwe 15 y’abagore b’Abayisilamukazi bo mu karere ka Rubavu bagira uruhare muri gahunda za Leta zitandukanye nko; kuremera abatishoboye, kwimakaza isuku aho batuye, gutegura no gusukura ibyumba by’itora mu gihe cy’amatora no kwimakaza urukundo hagati y’abantu n’abandi binyuze mu kugirana inama, gufashanya no mu mukino wa kakawete igikorwa bavuga ko gituma uwifashije afasha by’ukuri uwo arusha ubushobozi.

Nyiransekuye Zainabu ukuriye ishyirahamwe DUkundane avuga ko mu myaka 6 bamaze hari byinshi bagezeho, ryakuye abagore mu bwigunge, bahuriza hamwe ibitekerezo, barakora kuburyo iterambere rimaze kugera ku banyamuryango bose bitewe n’icyo binjiza aho yemeza ko mumwaka bashobora kwinjiza miliyoni agashyirwa kuri Konti.

Iki gikorwa gituma ijwi ry’abagore rirushaho kuzamuka kikaba gishimwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Nyirasafari Rusine Rachel uvuga ko Gukomeza kwimakaza urukundo, ubumwe n’isuku no kubahiriza gahunda ya guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, abagore bose bakwiye kubishyira mu bikorwa mu kwiha agaciro no kugaha igihugu cyabo bahereye mu miryango batuyemo.

 

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ARFEM ryasuye abaturage.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22/5/2013, mu karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo kuganira n’abaturage hagati y’ihuriro ry’abagore bakora umwuga [...]

Gatsibo women applaud cooperatives in Poverty reduction

The members of Izere Ukore cooperative that does crafts compositions and COPROCHA cooperative that grows mushrooms say forming cooperatives and [...]

Nyamirama: Rwanda women in crafts compositions

Women working with Save Our Souls (SOS) Rwanda in Nyamirama Sector Kayonza district call upon their fellow women to come [...]

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]