Rwanda | Rutsiro : Yiteje imbere abikesheje guhinga, korora no gutwika amatafari n’amategura

Yiteje imbere abikesheje guhinga, kororaYiteje imbere abikesheje guhinga, korora2

 

 

 

 

Umubyeyi witwa Uwiragiye Scolastique, utuye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro avuga ko yihaye intego yo kutazigera asabiriza isabune n’umunyu ku mugabo, iyo ntego ye akaba yarayigezeho abikesheje guhinga, korora ndetse no gutwika amatafari n’amategura.

Uwiragiye Scolastique arubatse, akaba afite umugabo, abana batandatu n’umwuzukuru umwe. Avuga ko yabayeho ari umukene uteye ubwoba ariko noneho kuri ubu ngo akaba yarashatse kwikorera ndetse no kuzuzanya n’umugabo we nk’uko leta ihora ibibakangurira.

Ati : “Kuko nabonaga guhora mvuga ngo umugabo mutezeho ikintu cyose, yaba isabune, yaba umunyu, nabona umushyitsi ngasaba umugabo agafanta ko kumwakiriza, ibyo bintu nagezeho numva ndabyanze”.

Kimwe mu byo Uwiragiye yatekereje ko yaheraho kikamufasha kwiteza imbere ni ubuhinzi, ariko bitewe n’uko nta sambu ihagije bari bafite, ngo yigiriye inama yo kujya yatisha mu baturanyi be ndetse no hafi y’ishyamba rya Gishwati mu bahafite amasambu manini. Yamaze imyaka itandatu ahinga imirima yatisha.

Ati : “Ibirayi nezaga, naryaga ibitoya, ibinini nkabihunika, nza kubigurisha ubwo nguramo amatungo arororoka aba menshi cyane”.

Uwiragiye ngo yaguze inka imwe imuviramo izindi umunani maze yungurana inama n’umugabo bagurisha za nka  umugabo na we yongeraho andi mafaranga bagura inzu, hanyuma barakomeza barakora kugira ngo bazabone izindi.

Bamaze kubona inzu, Uwiragiye yegereye undi mugore mugenzi we maze bakora umushinga wo gutwika amatafari n’amategura ku buryo ngo abaturage bo muri ako gace batajya babura amatafari n’amategura byo kubakisha.

Muri 2007 baje kumujyana mu ngando zabereye i Murunda mu karere ka Rutsiro amarayo ukwezi. Muri izo ngando bigishirijwemo amasomo menshi ajyanye no kwiteza imbere, isomo ry’ingenzi yakuyemo rikaba ngo ari “Gukora byinshi kandi vuba”.

N’ubwo umugabo we yaje gusezererwa ku kazi bitewe n’uburwayi ndetse n’izabukuru, Uwiragiye ngo nta kibazo cyo gutunga umuryango we yagize kuko afite ibikorwa byo kumubeshaho we n’umuryango we. Abasha kubona ibyangombwa by’abana be batanu biga mu mashuri yisumbuye, akabasha gutunga abasigaye mu rugo kandi na we akaba ngo abayeho neza.

Ati : “ Ubu mu murenge wacu nta mudamu ubayeho neza nkanjye”.

Uwiragiye arashishikariza abagore kudasabiriza abagabo babo agafanta ko kuzimanira umushyitsi, umwana ntiyifuze akanyama ngo bategereze ko umugabo ari we uzakagura, cyangwa se ngo usange basabiriza umunyu n’isabune ku bagabo.

Ati: “ Ibyo bintu tubicikeho dukore, twiteze imbere kuko n’igihugu cyacu kiradushyigikiye”.

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

Kuko byagaragaye ko umubare w’abagore bitabira kubitsa no gusaba inguzanyo mu bigo by’imari mu karere ka Gisagara ukiri hasi, abagore [...]

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Bamwe mu bagore baribitabiriye ibiganiro Kugira uruhare mu matora y’abagore haba mu migendekere myiza yayo no gutanga kandidatire nibyo byasabwe [...]

Abagore barasabwa kwitabira amatora kuko bagize umubare munini w’abanyarwanda

Abagore barasabwa kwitabira amatora kuko bagize umubare munini w’abanyarwanda

Mu mahugurwa yakorewe abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi, Komisiyo y’igihugu y’amatora, yasabye abagore kugira uruhare mu migendekere [...]