Gukorera muri koperative bibafasha gukemura ibibazo by’ubukene bw’imiryango yabo

Abanyamuryango ba Koperative “Abibumbye” ikorera mu karere ka Kamonyi, bahamya ko gukorera muri koperative byahinduye imibereho yabo n’iy’imiryango yabo. Umukozi ushinzwe gukurikirana amakoperative we, akaba avuga ko muri rusange amakoperative yahinduye benshi mu batuye akarere.

Iyi koperative ihuje abanyamuryango 60 biganjemo abagore kuko abagabo bayirimo ari bane. yatangiye mu mwaka wa 2005, ihuje ababyeyi bari bafite abana bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi. Nyuma yo gukorera hamwe imibereho y’abanyamuryango yarahindutse ku buryo nta n’umwe muri bo ugifite umwana urwaye imirire mibi.

Asobanura ibikorwa bya Koperative, Perezidante wayo Yankurije Marie Jeanne, yadutangarije ko abanyamuryango bose batangiye bahurira ku murimo w’ubuhinzi, bahinga imboga mu gishanga cyo mu Kibuza, inanasi ndetse n’imyumbati  bahinga mu isambu akarere kabatije iri ku nkuka z’igishanga.

Ku nkunga y’umuryango wa Medicus Mundi, koperative yaguye ibikorwa ishyiramo ubworozi n’ubudozi, maze abanyamuryango bigabanyamo amatsinda, ku buryo buri gikorwa gifite abagikurikirana,1/3 cy’ inyungu ivuyemo igahurizwa muri koperative, naho 2/3 bikaba iby’umunyamuryango hashingiwe ku byo yinjije.

Abanyamuryango bakora imirimo ya Koperative iminsi 3 mu cyumweru, indi minsi bagakorera ingo za bo. Nyuma y’umwaka abanyamuryango bagabana inyungu zavuye mu bikorwa bya koperative.

Mukakarangwa Benilde , umunyamuryango wa Koperative ukora mu budozi, avuga ko mbere yo kuza muri koperative yaritinyaga, adashobora kugera aho abandi bari. Yize kudoda arabimenya none asigaye akorera amafaranga, agafatanya n’umugabo kubona ibyo urugo rukeneye.

Kubwa Muhimpundu Cansilda we,  kuba muri koperative byatumye amenya byinshi atari azi nk’umwuga w’ubudozi yamaze amezi atandatu awiga none yarawumenye. Mbere yajyaga asaba igitenge umugabo, ariko kuri ubu, asigaye abona amafaranga agahahira abana ibyo bakeneye.

Habimana Innocent, umukozi ukurikirana amakoperative mu karere ka Kamonyi, atangaza ko gukorera hamwe ni yo nzira yihuse y’iterambere. Uva mu mwaka wa 2008, umubare w’amakoperative ukaba waravuye kuri 50 kuri ubu ukaba ugeze ku 121; kandi abaturage bayitabiriye bakaba bamaze gutera intambwe mu iterambere.

 

 

 

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]

RUSIZI: ABAGORE BARASABWA KUDAHERANWA N’UBUKENE

Abagore bagera kuri 56 bo mu karere ka Rusizi  barakangurirwa kumenya  Gutegura no gucunga neza imishinga ibabyarira inyungu, ibi babisabwe [...]

Ngoma: Abagore bibumbiye mu muryango “Mothers Union” wo mu itorero rya EAR Musamvu bakoze amasengesho yo gusabira ingo

Mugihe hashize iminsi hirya no hino mu Rwanda  havugwa imibanire mibi mu bashakanye ndetse binavamo  ubwicanyi hagati yabo, abagore 97 [...]

Ababyeyi barasabwa kurera neza abana babo ngo jenoside itazongera kuba mu Rwanda.

Ababyeyi barasabwa kurera

Umubyeyi witwa Ntitegekerwa Marie Francine arasaba ababyeyi bagenzi be kurera neza abana babo kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi. Ibi [...]