Kayonza: Hari abagore bamenye ibyo kwizigama kubera umushinga Women for Women

Bamwe mu bagore bo mu mirenge ya Nyamirana na Kabarondo mu karere ka Kayonza, bavuga ko bamenye kwizigama babyigishijwe n’umushinga Women for Women ukorera muri ako karere.

Uwo mushinga utoranya abagore b’abakene ukabafasha mu gihe cy’amezi 12, ayo mezi agashira hari intera bagezeho bivana mu bukene nk’uko bivugwa na Mukabaramba Imaculee wafashijwe n’uwo mushinga. Avuga ko uwo mushinga ufunguriza abagore ukorana na wo amakonti muri Sacco, ukabashyiriraho amafaranga 1000 buri kwezi mu rwego rwo kubatoza kwizigamira.

Agira ati “Twari twarabaye abakene mu bwigunge bw’abadamu nta mudamu winjiye muri Sacco, barazidufunguriza, kandi badushyiriraho amafaranga 1000 buri kwezi, kugeza igihe umwaka uzarangirira tukinjiza ibihumbi icumi muri Sacco”

Uretse ayo mafaranga Women for Women ishyirira abo bagore kuri konti, hari n’amafaranga make bagenerwa bakayashyira mu matsinda ku buryo umwaka ujya kurangira buri mugore amaze kubona amafaranga yagura itungo.

Abo bagore banigishwa uburyo bwo gutegura imishinga iciriritse yabafasha kwiteza imbere, cyane cyane ariko ngo bigishwa imishinga ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Abagore bafashwa n’umushinga Women for Women bari mu cyiciro cy’abakene. Uretse kubafasha mu buryo bwo kwiteza imbere, abatazi gusoma, kwandika no kubara barabyigishwa kugira ngo mu gihe batangiye gukora imishinga iciriritse bamenye uburyo bwo kuyicunga no kuyikurikirana neza.

Ubufasha abo bagore bahabwa na Women for Women ngo bubagirira akamaro kanini kuko n’iyo umushinga uhagaritse kubafasha bakomeza kwiteganyiriza no kwiteza imbere nk’uko Mukakivuze Perusi wafashijwe n’uwo mushinga mu mwaka ushize wa 2012.

Women for Women ni umushinga ufite gahunda yo guteza imbere abagore bo mu cyaro. Buri mwaka utoranya abagore bitewe n’ubushobozi buhari bagafashwa mu gihe cy’umwaka, washira abo bakaba baracutse hagatoranywa abandi bagore.

 

 

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

RUSIZI: Abakoraga umwuga w’uburaya bari muri gahunda yo kwiteza imbere

Abakoraga umwuga w’uburaya bibumbiye mu itsinda ryitwa  Cofem rihuriza hamwe urubyiruko, abafite ubushobozi buke n’abakoraga umwuga w’uburaya, bo mu karere [...]

Ngororero: Kigali Women association to eradicate prostitution

Association of Kigali Women in Sport (AKOS) has embarked on fighting prostitution in Ngororero District through drama and development activities. [...]

Ngororero: AKOS irafasha abakora umwuga w’uburaya kubuvamo

Ishyirahamwe AKOS (Association of Kigali Women in Sport) ugenekereje mu kinyarwanda ni (Ishyirahamwe riteza imbere siporo y’abagore  binyuze muri gahunda [...]

Mu nzego z’ibanze, umubare w’abagore bafata ibyemezo uracyari muto – CNF

Mu gihe u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore (CNF) isanga mu [...]

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]