A bagore bahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’abagore bahuriye mu nama rusange yateraniye ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro ikaba yarateguwe hagamijwe kureba aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje, bagaragaza n’ibyo bazakora mu minsi iri imbere.

Twizeyemungu Donata uyobora inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rutsiro avuga ko ibyo bazakora, babinyujije mu mihigo basinyiye  imbere y’umuyobozi w’akarere, kugirango bizihute gushyirwa mu ngiro.

Ati : “Twasinye imihigo dusinyana n’umuyobozi w’akarere kugira ngo mu bufatanye n’abagore bari bahari bazatubere abahamya kandi tuzafatanye na bo mu kubishyira mu ngiro kubera ko uzi ko igiRutsiro : Kongere y’abagore yarebeye hamwe ibimaze kugerwaho n’ibiteganyijwe mu minsi iri imbere.korwa iyo utagishyize mu mihigo hari igihe ukiryamisha ntugikore.

Nyuma yo gusinya iyo mihigo, abo bagore baganiriye no ku bijyanye n’umugoroba w’ababyeyi no kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi. Impamvu na byo babiganiriyeho ngo ni ukubera ko burya icyo umugore atekereje, urugo rwose ruragitekereza kandi rukagishyira mu bikorwa.

Aba bagore, bishimiye uyu mwanya bafashe wo kungurana ibitekerezo muri iyi kongere, biyemeza gufasha akarere mu kurushaho kujya mbere. Icyakora bagaragarijwe ko nabo bakwiye guharanira kwigira, aho kuzitirwa n’ikibazo cy’amikoro. Banafashe n’ingamba ku bijyanye no gushishikariza bagenzi babo kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, gahunda bigaragara ko ikiri kure mu gace ka Crete Congo Nil. Abagore bitabiriye iyo kongere bakaba bakanguriwe kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ndetse n’ababashije gutwita bakaba bakangurirwa gupimisha inda hakiri kare. Bahawe n’inshingano zo kujya kubikangurira abandi bagore bagenzi babo.

Depite Mureshyankwano Marie Rose asanga ibyo abagore bo mu karere ka Rutsiro biyemeje bazabigeraho igihe cyose bazaba bumva kandi banashyira mu bikorwa inshingano z’inama y’igihugu y’abagore, ari na cyo kiganiro yabagejejeho. Kuzuza izi nshingano, ni na byo umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard, yahereyeho ababwira ko yishimiye umusanzu bagiye gutanga mu kuzamura aka karere n’igihugu muri rusange, kuko umugore ari ishingiro ry’iterambere rirambye, akaba ari na yo mpamvu umukuru w’igihugu yahaye umugore ijambo kuko na we abishoboye.

  

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]

RUSIZI: ABAGORE BARASABWA KUDAHERANWA N’UBUKENE

Abagore bagera kuri 56 bo mu karere ka Rusizi  barakangurirwa kumenya  Gutegura no gucunga neza imishinga ibabyarira inyungu, ibi babisabwe [...]

Ngoma: Abagore bibumbiye mu muryango “Mothers Union” wo mu itorero rya EAR Musamvu bakoze amasengesho yo gusabira ingo

Mugihe hashize iminsi hirya no hino mu Rwanda  havugwa imibanire mibi mu bashakanye ndetse binavamo  ubwicanyi hagati yabo, abagore 97 [...]

Ababyeyi barasabwa kurera neza abana babo ngo jenoside itazongera kuba mu Rwanda.

Ababyeyi barasabwa kurera

Umubyeyi witwa Ntitegekerwa Marie Francine arasaba ababyeyi bagenzi be kurera neza abana babo kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi. Ibi [...]