Ababyeyi bipimisha inshuro

Ibi byatangajwe na Dr. Uziel Ndagijimana, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima, kuri uyu wa 31/1/2012. Hari mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inzu ababyeyi bazajya babyariramo yo ku kigo nderabuzima cya Matyazo.

Dr. Ndagijimana agira ati “ubundi biteganyijwe ko umubyeyi utwite yipimisha inshuro enye igihe atwite. Nyamara ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bwagaragaje ko abipimisha izo nshuro zose mu gihugu cyacu bakiri ku rugero rwa 45% gusa.”

Ngo aba ni bakeya ugereranyije n’uko ikigamijwe ari uko ababyeyi bose bazajya bajya kwa muganga igihe batwite kugira ngo ubuzima bw’abana batwite n’ubwabo bukurikiranwe neza.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko n’ubwo icyifuzwa ari uko ababyeyi bose, nta n’umwe usigaye, bitabira kubyarira kwa muganga, ngo iyi ntego itaragerwaho. Yagize ati “ubu bushakashatsi bwo mu w’2010 bwagaragaje ko ababyarira kwa muganga bakiri 69% gusa. Kuki tutagera ku 100%.”

Abajyanama b’ubuzima rero, nk’abafite inshingano zo gukurikirana ubuzima bw’ababyeyi n’ubw’abana, barasabwa kurushaho kwegera ababyeyi batwite, kugira ngo babafashe kumva akamaro ko kwipimisha izi nshuro zose.

Ku bijyanye n’ubwishingizi mu kwivuza, ngo imibare iracyari hasi ugereranyije n’iyo mu mwaka ushize. Dr Ndagijimana ati “umwaka ushize warangiye abitabiriye ubwishingizi mu kwivuza barenga 90%. Kuri ubungubu biracyari hasi. Urugero, mu Karere ka Huye baracyari ku rugero rwa 72%. Muzakore uko mushoboye ukwezi kwa kabiri kuzarangire iyi mibare yariyongereye ku buryo bugaragara.”

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

Kuko byagaragaye ko umubare w’abagore bitabira kubitsa no gusaba inguzanyo mu bigo by’imari mu karere ka Gisagara ukiri hasi, abagore [...]

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Bamwe mu bagore baribitabiriye ibiganiro Kugira uruhare mu matora y’abagore haba mu migendekere myiza yayo no gutanga kandidatire nibyo byasabwe [...]

Abagore barasabwa kwitabira amatora kuko bagize umubare munini w’abanyarwanda

Abagore barasabwa kwitabira amatora kuko bagize umubare munini w’abanyarwanda

Mu mahugurwa yakorewe abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi, Komisiyo y’igihugu y’amatora, yasabye abagore kugira uruhare mu migendekere [...]