“Akazi ko gutwara abantu kuri moto n’igitsinagore kiragashoboye” – UmumotarikaziMukeshimana Adidja utwara abagenzi kuri moto avuga ko igitsinagore kidakwiye kwitinya ku mirimo imwe n’imwe imenyerewe nk’iyigitsinagabo kuko n’abagore bayishobora. Uwo mukobwa w’imyaka 22 atwara moto muri sentere ya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo na Rukara mu karere ka Kayonza.

Avuga ko umwuga w’ubumotari yumva awukunze kandi umuhesheje ishema kuko kuva akiri umwana yumvaga ashaka kuzaba umushoferi. Uko agenda akura ngo yarabiharaniye kugeza abonye uruhushya rwo gutwara moto.

Avuga ko abakobwa badakwiye kwisuzugura ngo babeho mu bukene kandi hari imyuga bashobora gukora ikabinjiriza amafaranga batitaye kuvuga ngo ni iy’abagabo.

Agira ati “Abakobwa baripinga [barisuzugura] cyane bakumva ko ubumotari ari umwuga w’abagabo gusa. Abatekereza gutyo baracyari hasi cyane, njyewe mbona narateye imbere biranshimisha, ni yo mpamvu mbwira abandi bakobwa ko babyitabira kuko byabafasha kuva mu bukene”

Mukeshimana avuga ko n’ubwo atarabasha kubona moto ye bwite abasha kubona amafaranga yo kumutunga no kumukemurira ibindi bibazo. Mukeshimana yishyura amafaranga ibihumbi bitatu ya ‘versement’ buri munsi kuri nyir’iyo moto akoresha.

Iyo babagenzi batabonetse ngo akorera amafaranga ari hagati y’ibihumbi birindwi n’ibihumbi icumi ku munsi, ayo mafaranga akaba ashobora kwiyongera iyo umunsi wagenze neza nk’uko abivuga.

Yongeraho ko ateganya kwigurira moto ye bwite kuko ari byo byatuma atera imbere ku buryo bwihuse. Gusa ngo mu ntego afite harimo no kuzatera intambwe akaba umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi nka Kwasiteri [Coaster] cyangwa izindi modoka ziciriritse.


Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ARFEM ryasuye abaturage.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22/5/2013, mu karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo kuganira n’abaturage hagati y’ihuriro ry’abagore bakora umwuga [...]

Gatsibo women applaud cooperatives in Poverty reduction

The members of Izere Ukore cooperative that does crafts compositions and COPROCHA cooperative that grows mushrooms say forming cooperatives and [...]

Nyamirama: Rwanda women in crafts compositions

Women working with Save Our Souls (SOS) Rwanda in Nyamirama Sector Kayonza district call upon their fellow women to come [...]

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]