Burera: Kurera abana banzwe n’ababyeyi babo byabaye nk’umurage kuri we Hakizimana Liberatha utuye mu murenge wa Rugengabari, akarere ka Burera avuga ko kurera abana banzwe n’ababyeyi babo ari nk’umurage kuri we ngo kuko kuva yashaka umugabo yareze bene abo bana benshi.

Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko avuga ko yashatse umugabo mu mwaka wa 1979. Nyuma y’umwaka umwe ashatse yahise atangira kurera abana bananiranywe n’ababyeyi babo nk’uko abitangaza.

Agira ati “Hari abana bananiranwa n’ababyeyi bagahungira iwanjye, nuko nk’abakira nkabarera. Ahari wagira ngo niyo mpano yanjye, kuva nashaka, natangiye kurera abana.”

Akomeza avuga ko kuva yatangira kurera bene abo bana atazi neza umubare w’abo yareze. Abo yibuka neza bagera kuri barindwi nk’uko Hakizimana.

Hakizimana avuga ko uwo murimo akora awishimira cyane. Abo bana bose agenda arera, arabarera bagakura, akabatoza imico myiza, abigisha iyobokamana ndetse abagejeje imyaka yo kwiga akanabatangiza ishuri nk’uko abisobanura.

Akomeza avuga ko n’ubu afite umwana w’umukobwa arera amaranye imyaka itanu. Uwo mwana ni impfubyi y’ababyeyi bombi. Hakizimana yafashe icyemezo cyo kumurera kuko abo mu muryango we bandi bari baramwanze bavuga ko yabananiye.

Hakizimana avuga ko uwo mwana yatereranywe na nyirasenge ubwo yarangizaga amashuri abanza maze agatsindira kujya mu mashuri yisumbuye. Nyirasenge ntacyo yigize amumarira maze bituma umwana asubira gusibira mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Kuva icyo gihe uwo mwana yahise agira ihungabana, akuriza ho kurwara indwara zitandukanye zirimo umutima, igifu n’izindi nk’uko Hakizimna abisbanura.

Hakizimana akomeza avuga ko yaje kumenya uwo mwana maze aramuzana, aramurera ahita ajya kumutangiza mu mashuri yisumbuye. Ubu uwo mwana ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye nk’uko Hakizimana abihamya.

Yongera ho ko ariko akeneye ubufasha kuko kurihira uwo mwana amafaranga y’ishuri bimugora. Ikigo yigaho bishyura amafaranga y’ishuri agera ku bihumbi 80 kuburyo kuyabona bitamwerohera cyane.

Abo yareze baramushima

Hakizimana avuga ko abana bose arera iyo bamaze gukura, bajya gushaka abagore abandi bagashaka abagabo, akabafasha nk’umubyeyi wabo. Abo bose ngo baramushimira cyane, bavuga ko uburere bwose bafite ariwe babukesha.

Akomeza avuga ko kandi mbere y’uko arera umwana wanzwe n’ababyeyi be, abanza kumujyana kuri abo babyeyi be akabanza kubabaza impamvu banga umwana wabo bibyariye.

Agira ati “Mbere yo kubarera ndabajyana iwabo, nkababaza icyo bari gupfa. Nuko bati gerageza urere wenda nibagira uburere bwiza bazagaruka. Nuko nkarera, bagira uburera bwiza nkabohereza…”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugengabari bwahaye Hakizimana ishimwe ry’amasuka abiri mashyashya yo guhinga, bumushimira icyo gikorwa kiza akora cyo kurera abana baba banzwe n’ababyeyi babo.


 

Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ngororero: Kigali Women association to eradicate prostitution

Association of Kigali Women in Sport (AKOS) has embarked on fighting prostitution in Ngororero District through drama and development activities. [...]

Ngororero: AKOS irafasha abakora umwuga w’uburaya kubuvamo

Ishyirahamwe AKOS (Association of Kigali Women in Sport) ugenekereje mu kinyarwanda ni (Ishyirahamwe riteza imbere siporo y’abagore  binyuze muri gahunda [...]

Mu nzego z’ibanze, umubare w’abagore bafata ibyemezo uracyari muto – CNF

Mu gihe u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore (CNF) isanga mu [...]

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]