Abagore bahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe batangaza ko bafite imbaraga n’ubushake mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere. Ibi aba bagore basaga 40 ku rwego rw’akarere n’imirenge, babitangaje nyuma y’ibiganiro by’iminsi ibiri kuva tariki ya 30 kugeza 31/01/2013, byateguwe ku bufatanye bw’ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA) n’inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda.
Aba bagore baravuga ko nk’abantu bafata umwanya wo gutegura amafunguro bafite uburyo babikora badakoresheje inkwi nyinshi, rondereza zikaba zabafasha kugabanya ibicanwa no kwirinda kohereza imyotsi mu kirere bataretse n’imirimo yo kurwanya isuri no kubikangurira abagize umuryango.
Muhimpundu Veneranda wo mu murenge wa Uwinkingi yagize ati: “Twafashe ingamba zo kurwanya gusarura ibiti mu kajagari no gukoresha rondereza mu kugabanya ibicanwa, no kwirinda kohereza imyotsi mu kirere ibyo bikajyana n’isuku y’ibidukikije, tuvangura imyanda ibora n’itabora….”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere, Mukarwego Umuhoza Immaculée avuga ko imihindagurikiye y’ikirere igira ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage bo mu cyaro ahanini batunzwe n’ubuhinzi.
Ati: “Niho rimwe na rimwe ubona ya myuzure ubundi hakava izuba ryinshi, iyo umuturage wacu atejeje neza imyaka tuba twasubiye inyuma mu bukungu”.
Abakozi ba REMA n’ab’inama y’igihugu y’abagore bakurikiraniraga hafi ibi biganiro byabera mu mujyi wa Nyamagabe, bagaragaje abagore nk’imbaraga mu kurengera ibidukikije kandi bavuga ko ibi biri mu rwego rwo kwesa imihigo y’izo nzego zombi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Ikibazo cy’imihandagurikire y’ikirere kiri mu bihangayikishije isi muri iki gihe mu gihe giterwa ahanini n’ibikorwa bya muntu.


