Kera mu muco nyarwanda abana b’abakobwa bari mukigero kimwe cy’ubwangavu bagiranaga ubucuti buhamye, bagahuzwa no kwigishanya imirimo itandukanye yabaga igenewe abakobwa, bakagirana inama kandi bakagirirana ibanga. Umukecuru Kabarore Dorosela n’inshuti ye Palasidiya Mukambayire batuye mu murenge wa Save akarere ka Gisagara, bavuga ko ubu bucuti butakibaho, ko ubu abahura bahuzwa n’uko umwe hari icyo akura [...]
Rwanda : Hari byinshi by’ingenzi abagore batwite n’abonsa bakeneye kugira ngo ubuzima bwabo n’ubw’abana burusheho kugenda neza
Umubyeyi utwite cyangwa wonsa akeneye kwitabwaho byihariye. Nk’uko tubikesha imfashanyigisho ya Minisiteri y’ubuzima,ku bijyanye n’uburyo umugore utwite n’uwonsa barinda ubuzima bwabo. Abagore batwite bakeneye kujya gupimisha inda nibura inshuro 4mbere yo kubyara,bahereye ku mezi atatu ya mbere.Bakeneye kunywa amazi meza kandi menshi buri munsi. Kwirinda kunywa icyayi cyangwa ikawa mu gihe cyo kurya n’igihe cyose [...]
Rwanda : Gicumbi – abagore batwite baragirwa inama zo kwirinda ibibazo bituruka ku gutwita
Umugore utwite agira impinduka nyinshi mu mubiri we niyo mpamvu aba akwiye kwegerwa no kugirwa inama kugirango babone uko babungabunga ubuzima bwe muri cya gihe batwite. Nk’uko bitangazwa n’umuforomo ku kigonderabuzima cya Kagogo kuri uyu wa 14/11/2012 ngo bigisha abagore batwite uburyo bagomba kwitwara mu rwego rwo kwirinda ibibazo bituruka kugutwita kwabo. Kakuze Annonciate avuga [...]
Rwanda : Urubyiruko rurakangurirwa kumenya ko gushinga urugo atari imikino
Perezida w’ Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) atangariza urubyiruko ko gushinga urugo atari imikino. Ngo abashinga ingo bagomba kugira gahunda ihamye kugira ngo bo n’abazabakomokaho bazagire ejo hazaza heza. Mukarugema Alphonsine, perezida wa FFRP, ubwo yari ari mu karere ka Burera tariki ya 06/11/2012, muri gahunda yo kuremera abagore batishoboye bo muri [...]
Rwanda : Abagore banywa itabi igihe kirekire bitaba Imana mbere ho imyaka 10 bari kubaho
Abagore kimwe n’abagabo banywa itabi ubuzima bwose bafite ingaruka zo gupfa mbere y’imyaka 10 bari kubaho; nk’uko ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cy’u Bwongereza bubigaragaza. Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bagore basaga miliyoni imwe bwerekana ko abagore bahagarika kunywa itabi ku myaka 30 bafite ibyago byo gupfa mbere ho ukwezi ku gihe cyari giteganyijwe cyo kubaho. Ibyavuye [...]
Rwanda : Konsa umwana ntibigirira akamaro umwana gusa kuko na nyina abyungukiramo
Umubyeyi wonsa Konsa umwana siwe bigirira akamaro kuko na nyina abyungukiramo nkuko bigaragazwa n’abahanga mu by’ubuzima. Urubuga rwa interinete rwitwa medlineplus.gov rutangaza ko ababyeyi nabo bibagiraho ingaruka nziza kuko konsa bitwara igihe gito kurusha gufata igihe cyo gutegura ayo mata yandi. Bigabanya amafaranga yagatanzwe ku mwana bamugurira ayo mata. Mu gihe cyo konsa kandi umubyeyi [...]
Rwanda : Umugore utwite arakangurirwa gukora imyitozo ngororamubiri
Umugore utwite arakangurirwa gukora imyitozo ngororamubiri kugirango ubuzima bwe bukomeze kugenda neza Urubuga rwa interineti www.voyageslouk.com ruvuga ko hari ibintu byinshi cyane umubyeyi utwite ashobora gukora, bityo ubuzima bwe bugakomeza bukagubwa neza, cyane kuko umubiri we uba umaze kwakira umwana, kandi uwo mwana akaba agiye kumara igihe kitari gito mu nda y’uwo mubyeyi. Rukomeza rugaragaza [...]
Rwanda : Kamonyi: Abagore barasabwa kwitinyuka bagasaba inguzanyo zo gukora imishinga mu mabanki
Bamwe mu bagore baracyatinya kwaka inguzanyo mu mabanki ngo bakore imishingaa ibateza imbere. Ibyo ngo bituma benshi muri bo bagitunzwe no guca incuro. Inzego zibahagarariye zikaba zemeza ko abagore nta butunzi bugaragara baba bafite, bakaba basaba Igega cy’Ingwate ku mishinga y’iterambere (BDF) kuzafasha by’umwihariko abagore kubona inguzanyo. Kuwa gatanu tariki 8/6/2012, abagize Komite y’Inama y’Igihugu [...]
Rwanda : Bimwe mu bigabanya iseseme ku mugore utwite
Umushakashatsi witwa Laurent Chevalier avuga ko abagore benshi bahura n’ikibazo cyo kurwara isereri n’iseseme mu gihe batwite, ko abari hagati ya 50 na 80 % bahura n’iki kibazo. Akomeza yerekana uburyo butandukanye bwo kugabanya izo ndwara hadakoreshejwe imiti. Uburyo bwa mbere ni ubwo kurya ibiryo umuntu asanzwe azi neza ko akunda, cyane cyane imboga [...]
Rwanda : Kurya indyo yuzuye ku mubyeyi utwite bigira ingaruka nziza ku mwana – Dr Muhairwe
Ababyeyi batwite bo mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru barakangurirwa kurya neza kuko bigira ingaruka nziza k’ubuzima bw’umwana baba batwite. Mu kiganiro na Dr Muhairwe Fred muganga mukuru mu bitaro bya Byumba avuga ko ukurya nabi ku mubyeyi utwite bigira ingaruka ku bwonko bw’umwana ukiri munda na nyuma yo kuvuka ndetse anabaye mukuru [...]


