Mugihe hashize iminsi hirya no hino mu Rwanda havugwa imibanire mibi mu bashakanye ndetse binavamo ubwicanyi hagati yabo, abagore 97 bibumbiye mu muryango “mathers Union” mu itorero rya EAR, paroisse Musamvu bakoze igiterane cy’amasengesho cyo gusabira ingo kubana neza maze abagera kuri 50 batabanaga neza n’abo bashakanye bahava bihannye. Icyi giterane cyamaze iminsi itatu cyasojwe [...]
“Umwana utarahanuwe icyo yakora cyose ntawamurenganya”- Depite Nyirabega Euthalie
Intumwa ya rubanda mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abapite Hon. Nyirabega Eutahalie arasaba abagore bo mu karere ka Nyanza kwita ku burere bw’abana babo bakajya babaha impanuro amazi atararenga inkombe. Ibi yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abagore bo mu karere ka Nyanza mu nteko rusange yabo yabahuje tariki 27/03/2013 ikaba yabereye ahitwa ku Rwesero muri ako [...]
Bahuje itsinda ryo kugurizanya amafaranga n’umugoroba w’ababyeyi
Abaturage bo mu mudugudu w’Agateme ho mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, ni bo biyemeje guhuza itsinda rigurizanya amafaranga n’umugoroba w’ababyeyi, nk’uburyo bwo kubasha kubona abantu bateraniye hamwe. Kamizikunze Theoneste, umuyobozi w’uyu mudugudu, avuga ko mbere yo guhuza amatsinda yo kugurizanya n’ayo kuganiriramo ibibazo byo mu ngo hagamijwe gukeburana nk’abaturanyi, ari wo mugoroba w’ababyeyi, [...]
GISAGARA: ABATEGARUGORI BAKWIYE KUMENYA GUTEZA IMBERE INGO ZABO N’IGIHUGU
Abategarugori bo mu karere ka Gisagara barasabwa kwita ku iterambere ry’umuryano ni iry’igihugu, bakamenya ko akazi kabo atari ukubyara gusa. Ibi bikaba ari ibyagarutsweho na hon.depute Speciose MUKANDUTIYE ubwo yasuraga abagize inama y’iguhugu y’abagore bo mu karere ka GISAGARA kuri iki cyumweru. Muri iyi congres yahuje abagize komite z’inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’akagali [...]
Nyamagabe: Ababyeyi bigishijwe kubahiriza uburenganzira bw’abana hagamijwe guca ubuzererezi.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/02/2013, ababyeyi barema isoko rya Nyamagabe riherereye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bigishijwe ku burenganzira bw’abana, ndetse banibutswa inshingano zabo zo kwita ku bana hagamijwe guca ubuzererezi ndetse no kujya bajyana abana bose ku ishuri. Ibi byakozwe nyuma y’uko abana batagejeje ku myaka y’ubukure bazaga mu [...]
Ntibisanzwe: bamwe mu abagore b’abanyarwandakazi banenga bagenzi babo babyaye abana benshi
Mu gihe bamwe mu banyarwanda n’abanyarwandakazi batumvaga neza inama bahabwa zo kuringaniza urubyaro, kubera gutsimbarara kumahame ajyanye n’amadini cyangwa imyumvire yabo bwite, ubu bamwe mubanyarwandakazi harimo n’abatuye icyaro usanga banenga bagenzi babo bakibyara abana benshi. Kuri uyu wa 7 Mutarama,2013 abagore 4 bo mu mirenge ya Hindiro na Matyazo mu karere ka Ngororero, bari mu [...]
Rwanda : Urubyiruko rurakangurirwa kumenya ko gushinga urugo atari imikino
Perezida w’ Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) atangariza urubyiruko ko gushinga urugo atari imikino. Ngo abashinga ingo bagomba kugira gahunda ihamye kugira ngo bo n’abazabakomokaho bazagire ejo hazaza heza. Mukarugema Alphonsine, perezida wa FFRP, ubwo yari ari mu karere ka Burera tariki ya 06/11/2012, muri gahunda yo kuremera abagore batishoboye bo muri [...]
Rwanda :Nyamagabe: Amakimbirane ashingiye mu miryango ari kugenda acika mu murenge wa Kitabi.
Abagore bo mu murenge wa Kitabi wo mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko amakimbirane ashingiye mu miryango yahagurukiwe kandi hakaba hamaze guterwa intambwe ishimishije mu kuyarwanya hirya no hino mu mirenge. Muri uyu murenge wa Kitabi, ngo usanga ahanini amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku buharike, aho abagabo bari bafite umuco wo gushaka abagore benshi, [...]
Rwanda | Nyagatare: Akagoroba k’ababyeyi ngo gafasha ingo kubaho neza
Bamwe mu bagore batuye mu Karere ka Nyagatare bahamye ko akagoroba k’ababyeyi gatuma abagore bahura bakaganira ku buryo bwo kwita ku ngo zabo no gukemura amakimbirane aba ari hagati y’abashakanye. Ntabagenimana Rose, umuhuzabikorwa w’abagore mu Murenge wa Mimuri, avuga ko akagaroba k’ababyeyi kabafasha no kubana neza n’abagabo babo. Agira ati “Tubona gakemurirwamo ibibazo byinshi bijyanye [...]


