Abagore n’abakobwa bagera kuri 27 bakoraga uburaya mu karere ka Kayonza bahawe imashini ebyiri zo kudoda. Abo bagore bafashe icyemezo cyo kureka uburaya nyuma y’inyigisho bahawe n’umuryango Health Poverty Action (HPA) ari na wo wabahaye izo mashini zifite agaciro k’ibihumbi 500. Izo mashini ngo zizabafasha kwiteza imbere aho guhora barambirije ku buraya nk’uko umukozi wa [...]


