Umuryango Tuvuge Twiyubaka ufite icyicaro mu karere ka Nyamagabe uravuga ko wahisemo gufasha abana b’abakobwa gutangira imishinga yo kwiteza imbere nyuma yo kubona ko abashuka abana b’abakobwa bamenyerewe ku izina rya “SUGAR DADDY” bahera ku mikoro make yabo. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/01/2013 uyu muryango watangije amahugurwa y’iminsi ibiri [...]


