Rwanda | Kayonza: Abahoze bakora uburaya bahawe imashini zo kudoda kugira ngo biteze imbere

Abagore n’abakobwa bagera kuri 27 bakoraga uburaya mu karere ka Kayonza bahawe imashini ebyiri zo kudoda. Abo bagore bafashe icyemezo cyo kureka uburaya nyuma y’inyigisho bahawe n’umuryango Health Poverty Action (HPA) ari na wo wabahaye izo mashini zifite agaciro k’ibihumbi 500.

Izo mashini ngo zizabafasha kwiteza imbere aho guhora barambirije ku buraya nk’uko umukozi wa HPA mu karere ka Kayonza, Denyse Mukarukundo abivuga. Abo bagore bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Dushishoze, baracyari bato kuko nta n’umwe muri bo uragira imyaka 35 y’amavuko.

Benshi muri bo ngo bamaze imyaka nibura itandatu bakora uburaya. Bavuga ko muri icyo gihe cyose bamaze babukora nta kintu cyiza na kimwe babwungukiyemo, ahubwo bakavuga ko bakubitwa na bamwe mu bagabo baba bararanye abandi ntibabishyure. Uko gukubitwa no kwamburwa ngo ni byo byatumye bamwe batangira kwitoza kureka uburaya nk’uko Nyirakamana Sifa umaze imyaka itandatu muri uwo mwuga we yita “umwuga ugayitse.

Izo mashini bahawe ngo bazazifashisha biga kudoda, igihe bazaba babimenye bakazashakirwa izindi zirenzeho nk’uko Mukarukundo abivuga. Yongeraho ko imashini bahawe zizabagirira akamaro kanini cyane kuko zizatuma bagira ubumenyi ngiro bwabafasha kwibeshaho.

Umukozi w’umuryango HPA mu karere ka Kayonza, Denyse Mukarukundo, yasabye abo bagore kurushaho gukorera hamwe bakiteza imbere, anavuga ko mu gihe bazaba bagaragaje ubushake mu kwiteza imbere bazashakirwa n’ubundi buryo bwatuma barushaho kwiteza imbere.

 

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ngoma: Banze gusabiriza ku bagabo babo bashinga koperative yo kwambutsa abahinzi mu bwato

Ngoma: Banze gusabiriza ku bagabo babo bashinga koperative yo kwambutsa abahinzi mu bwato

Abagore bo mu  murenge wa Jarama  bavuga ko mu rwego rwo kwiteza imbere bashaka icyabinjiriza amafaranga bahisemo gushinga coperative  yo […]

Ngoma: Women form cooperative to fight poverty

Ngoma: Women form cooperative to fight poverty

  Women in Jarama sector in Ngoma District have formed a cooperative to transport passengers across the river to Bugesera […]

Six blazers every stylish woman should own

Six blazers every stylish woman should own

With so many Rwandan women stepping up in fashion industry, many styles are showing up around town and most have […]

Look chic and styled up in maxi dresses

Look chic and styled up in maxi dresses

Long dresses are elegant, comfy and chic and it all depends on how you style it by selecting the right […]

Mukama: Yasabirije imyaka 12 none ubu ameze neza

Kugira ubumuga ntibivuze ko nta mwuga n’umwe washoboraga gukora. Ibi ni ibyemezwa na Musengimana Epiphania wo mu kagali ka Rugarama […]

Fashion essentials every 20-something should own

Fashion essentials every 20-something should own

For girls in their 20s, you are finishing school, and really starting to stand on your own two feet. But […]