Marita Mugumyabanga na Antoniya Mukabuyenge batuye mu kagari ka Rango B ho mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, bagaragaje ishimo bafitiye umuryango wa FPR ku cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo. Hari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR muri aka kagari ka Rango B batuyemo.

Abwira abari baje muri ibi birori bose, Mugumyabanga yateruye agira ati “Nkomoka mu Karere ka Nyaruguru nyamara ntibyabujije ko hano mu Karere ka Huye bampa ikibanza nuko mbona aho gutura. FPR ntibarobanura ngo uturuka aha n’aha.”

Mugumyabanga, n’ikiniga, akomeza agira ati “Nari umukene inyuma y’abandi bose. Ariko FPR yararebye iti  ntukwiye kwitwa Cabacaba. Bampaye igishoro cy’ibihumbi 60, nguramo igare rinyonga none ubu mbasha kugura ubugari n’ibishyimbo byo kugaburira abana.”

Nyuma yaho, uyu mubyeyi yaje no guhabwa inka, none ubu ngo abana be n’ab’abaturanyi babasha kunywa amata.  Mugumyabanga ati “inka bampaye nayise inkorabikino kuko yakoze ibikino mu muryango wa Nyandwi Claude na Mugumyabanga Marita. Sinkiri Cabacaba ahubwo nabaye Mubyeyi”.

Ikindi Mugumyabanga yishimira ni uko atakiri umukene cyane nk’uko byahoze. Ati “Kubona umukene nkanjye nsigaye mbasha guhagarara mu bantu bangana gutya nkavuga ibyo FPR yankoreye na byo ni intambwe kuko mbere nkikennye cyane ntari gutinyuka.”

Antoniya Mukabuyenge we ari mu baremewe bahabwa matela kuri uriya munsi w’ibirori. Ibyishimo byamuteye yabivuze muri aya magambo “nari nsanzwe mfite indi matela abana banjye bampaye, ariko no kuba FPR baranzirikanye bakampa n’iyi biranshimishije kuko binyeretse ko nitaweho”.

Ikindi Mukabuyenge yishimira ni uko FPR yatumye atekana. Avuga ko FPR itaraza, umuryango yashatsemo utamwishimiraga ku buryo batanashakaga ko abyara. Yabivuze muri aya magambo “Naratwitaga nkirirwa nterwa amabuye, kandi nta wundi byabagaho mu muryango nashatsemo. Ubungubu abana banjye ntibakiri ibicibwa. Umwana wanjye arakora umurimo agahembwa akamererwa neza.”

Mukabuyenge yunzemo agira ati “ Ubu nsigaye nisanzuye cyane, numva nta n’icyo naba, kuko nshyigikiwe. Icyaba cyose natabaza bakantabara vuba. N’ubwo inzu ntuyemo iri hafi kungwaho nzi ko FPR izanyubakira indi”.

 

 

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Umugore kudoda inkweto bimubeshejeho n’umuryango

Niyonsaba umubyeyi w’abana 4 udoda inkwetomu mujyi wa Nyagatare.

Niyonsaba Josiane yatangiye umwuga wo kudoda inkweto awusuzugura none awubonamo ifunguro, ukamwishyurira ubukode akinishyurira abana ishuri Niyonsaba atuye mu Mudugudu […]

Kagame UPs HeForShe Commitment to 500,000 Champions

President Paul Kagame greets excited locals in Ngoma District on 1st leg of his 3-day tour of the Eastern Province.

From 100,000 commitment to raise that number of Rwandans backing the global HeForShe campaign, Rwanda made a new move this […]

Bahamya ko basezeye ubukene kubera kwizigama amafaranga make

Abagore batishoboye basezeye ku bukene kubera kwizigama amafaranga make, babasha kwikenura bafungura amaduka, abandi bagura amatungo n’imirima kandi biyishyurira n’ubwisungane […]

Battle For Rwanda’s Most Innovative Girl Begins

Battle For Rwanda’s Most Innovative Girl Begins

This Saturday, April 30, a group of Rwandan girls talented in technology will be presenting highly innovative projects in a […]

Ibiganiro ku ihohoterwa byatangiye guhindura imibanire y’abashakanye

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko ibiganiro bahabwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina byatangiye guhindura imibanire y’abagore n’abagabo. […]

Muhanga: Ababyeyi batewe impungenge no kunanirana kw’abana

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bahangayikishijwe n’abana babananira kandi batabuze ibibatunga mu iwabo. Ababyeyi bavuga […]