I nama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Bweyeye ho mu Karere Rusizi yateguye Kongere y’abari mu nzego z’abagore kuva mu Mudugudu kugeza ku rwego rw’Umurenge. Ngo ni mu rwego rwo kugira ngo abatowe baganire ku bibazo bagenda bahura nabyo hagamijwe kuzamura umugore bahagarariye muri izi nzego.

Hakunze kuvugwa ko inzego zitorwa zikora ku nzego zisumbuye nyamara izegereye abo zashyiriweho ugasanga zidakora.  Ibi ngo nibyo byatumye Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Bweyeye itegura iyi Kongere kugira ngo baganire ku cyatuma abo bahagarariye barushaho gutera imbere nkuko umuhuzabikorwa w’iyi nama y’igihugu y’abagore mu Muurenge wa Bweyeye Uwimpeta Consolee yabitangaje

Muri iyi kongere y’umunsi umwe, abagore baganiriye ku buryo bashobora kwiteza imbere, kuzamura imirire mu ngo zabo kandi bita ku isuku y’abana babo kuko ngo akenshi usanga biyitaho ariko abana bakibagirana. Nkuko byatangajwe na AIP Habinshuti mu kiganiro yabagejejeho

Ku bijyanye n’uburyo umugore wa Bweyeye yakwiteza imbere, Mme Mukansanga Epiphanie wo mu Kagari ka Kiyabo uherutse guhabwa igihembo n’Akarere kubera uburyo yiteje imbere ataretse na bagenzi be yakanguriye bagenzi be kureka ubujiji bagakora cyane  ko bagira amahirwe yo kugira ubuyobozi bubitayeho

Aba bagore ariko bavuga ko bagifite imbogamizi zijyanye no kutagira imishinga nk’Umurenge uri inyuma ya Pariki ya Nyungwe. Nkuko byagarutsweho na Nyiragaruka Febronie

Umurenge wa Bweyeye ni umwe mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi ukaba ufite abaturage basaga ibihumbi cumi na bitatu.

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Nyabihu: Abagore nka ba mutima w’urugo barasabwa gufata iya mbere mu guteza imbere imiryango

Nyabihu: Abagore nka ba mutima w'urugo barasabwa gufata iya mbere mu guteza imbere imiryango

Nka ba mutima w’urugo,abagore bo mu karere ka Nyabihu barasabwa gufata iya mbere bakaba umusemburo wo gutuma ingo zitera imbere […]

Kamonyi:  Gukorera mu matsinda byatumye bamwe mu bagore bagera ku iterambere

Kamonyi:  Gukorera mu matsinda byatumye bamwe mu bagore bagera ku iterambere

Nyuma yo gutangira gukorera mu matsinda ahurira mu muryango ASCODERWA abagore basaga 1400 batuye mu mirenge ya Nyarubaka na Musambira […]

Nyamagabe: Guterimbere k’umugore byagabanije ihohoterwa rimukorerwa

Nyamagabe: Guterimbere k’umugore byagabanije ihohoterwa rimukorerwa

Guterimbere k’umugore byagize uruhare mu kugabanya ihohoterwa rimukorerwa kuko bicikiye mu kwizigama, umugore abasha kugira icyo yinjiza, akunganira umugabo mu […]

Ngoma: Banze gusabiriza ku bagabo babo bashinga koperative yo kwambutsa abahinzi mu bwato

Ngoma: Banze gusabiriza ku bagabo babo bashinga koperative yo kwambutsa abahinzi mu bwato

Abagore bo mu  murenge wa Jarama  bavuga ko mu rwego rwo kwiteza imbere bashaka icyabinjiriza amafaranga bahisemo gushinga coperative  yo […]

Ngoma: Women form cooperative to fight poverty

Ngoma: Women form cooperative to fight poverty

  Women in Jarama sector in Ngoma District have formed a cooperative to transport passengers across the river to Bugesera […]

Six blazers every stylish woman should own

Six blazers every stylish woman should own

With so many Rwandan women stepping up in fashion industry, many styles are showing up around town and most have […]