Rwanda : Abagore bibumbiye muri Association Dushyigikirane batera imbere buri munsi.

Abagore bibumbiyeAssociation Dushyigikirane ikorera mu murenge wa Masoro,akarere ka Rulindo,abarigize bavuga ko bateye imbere ku buryo bushimishije.

Iyi Association igizwe ahanini n’abagore b’abapfakazi ,abantu bageze mu zabukuru,ndetse n’abana b’imfubyi.Intego yayo akaba ari ugushyigikira, no gufasha aba bantu bavuzwe haruguru kwiteza imbere, bakora imirimo itandukanye ibabyarira inyungu.

Kubavana mu bwigunge,kubafasha guhindura imyunvire, no kureba imbere kugira ngo barusheho gutegurira ubuzima bwabo kuba bwiza kurushaho,birengangije ibibazo bahuye nabyo nizo ntego z’abanyamuryango ba Association Dushyigikirane.

Bimwe mu bikorwa bakora byo kwiteza imbere birimo guhinga ibihingwa nk’umuceri,ibisheke n’ibindi. Bafite kandi n’ibikorwa by’ubworozi,aho borora amafi,intama n’andi matungo atandukanye.Buri munyamuryango akaba afite itungo mu rugo rwe.

Abanyamuryango ba Association kandi baraboha,baradoda ,barafuma,mbese muri make bakora ibintu byinshi kandi byiza bibasha kubateza imbere nk’uko nabo ubwabo babyivugira.

Nyirahategekimana Rose,umwe mu bagize Association Dushyigikirane,avuga ko ibyo bakora byabashije kubakura mu bukene.

Yagize ati”Twabashije kwiteza imbere biturutse mu bikorwa dukora hano muri Association yacu.Nkiza muri iyi association nari umukene ntacyo ngira ,ariko ubu maze kugera kuri byinshi kandi binshimishije.Niguriye mituweri n’umuryango wanjye,mbasha kugurira ibikenewe byose n’umuryango wanjye.”

Mukantagara Clementine,nawe yemeza ko kuba bari hamwe babashije kungikanya imbaraga bakaba barateye imbere.

Yagize ati”Kuba twarashyize hamwe  twabashije kwikemurira ibibazo by’ubukene byari bitwugarije.Twebwe dukorera hamwe’tukungurana ibitekerezo,ku buryo umwe iyo afite icyo yakungura abandi akivuga bityo bigatuma tujyenda turushaho gutera imbere.”

Akomeza avuga ko abana b’infubyi bari muri iyi association,bose babasha kwiga,abapfakazi bazamuye ingo zabo,ngo muri make biteje imbere babikesha gukorera hamwe.”

Abanyamuryango ba Association Dushyigikirane nk’uko izina ryabo ribivuga ,ngo ni ugushyigikirana muri byose ni cyo kizatuma abanyarwanda batera imbere.Ngo nta kuba nyamwigendaho ,ahubwo abantu bose bakwiye gushyigikirana bagakorera hamwe, bityo bakagera ku iterambere rirambye .

Iyi Association yashinzwe mu mwaka w’1995,ikaba imaze imyaka isaga 17 ikora.Kuri ubu  ikaba igizwe n’abanyamuryango bagera kuri Magana atandatu na 12.

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Kuba mu ishyirahamwe byamuvanye mu bwigunge bimufasha kwiteza imbere.

Nikuze Marguerite, mu murima we w’imboga

Nikuze Marguerite, umubyeyi utuye mu murenge wa Bushoki akagari ka Gasiza, akaba afite abana batatu yabyaye nta mugabo agira, Mu […]

Huye: Haracyariho abagore bitinya, nyamara bashoboye

huye district

Mu nama abadepite bo mu ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko bagiranye n’abahagarariye abagore mu Karere ka Huye kuri […]

Nyamagabe: Abagore baracyitinya mu gukora imishinga igaragara.

Abagore baracyitinya mu gukora imishinga igaragara

Abagore bari mu buyobozi mu nzego zinyuranye mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko abagore bagifite kwitinya mu gukora imishinga minini […]

Nyamasheke: Abagore basabye abadepite kubakorera ubuvugizi ku itegeko rigabanya ikiruhuko ku mubyeyi wabyaye

Abagore basabye abadepite kubakorera ubuvugizi ku itegeko rigabanya ikiruhuko ku mubyeyi wabyaye

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyamasheke basabye abadepite kubakorera ubuvugizi, itegeko rihindura igihe umubyeyi wabyaye amara afite ikiruhuko, […]

Nyamasheke: Abagore bavuga ko bamaze gukataza mu myumvire no mu iterambere

Abagore bavuga ko bamaze gukataza mu myumvire no mu iterambere

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze gutera intambwe ikomeye mu myumvire, aho batagitekereza ko abagabo […]

Gupfakara si ukubura amaboko, kuko kuboha uduseke birantunze – Nyirakamana

Kuboha uduseke bituma adasabiriza

Mu gihe hari abagore babura abo bashakanye bakihutira gushaka abandi bagabo, bamwe mu bapfakazi bo mu murenge wa Karama barakangurira […]