Warning: Creating default object from empty value in /home/womenhal/public_html/wp-content/themes/editorial/functions/admin-hooks.php on line 160

Nyamagabe Kubaka ubushobozi bw’abana

Umuryango Tuvuge Twiyubaka ufite icyicaro mu karere ka Nyamagabe uravuga ko wahisemo gufasha abana b’abakobwa gutangira imishinga yo kwiteza imbere nyuma yo kubona ko abashuka abana b’abakobwa bamenyerewe ku izina rya “SUGAR DADDY” bahera ku mikoro make yabo.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/01/2013 uyu muryango watangije amahugurwa y’iminsi ibiri uri guha abana b’abakobwa ku gucunga imishinga ibyara inyungu baturuka mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Abakobwa bari muri aya mahugurwa nabo batangaza ko kubaka ubushobozi bw’abana b’abakobwa baba abangavu n’inkumi ngo bishobora gufasha kugabanya ikibazo cya ba Sugar daddy babafatirana.

Aba bari batangaza ko ibigeragezo nk’ibi bijya bibageraho by’abantu babashukisha ibintu ngo babakoreshe imibonano mpuzabitsina, icyakora bongeraho ko bafite ibyo bakora bibinjiriza amafaranga atari buri wese wapfa kubisukira muri ubwo buryo.

Nyiranguge Noella, umukozi w’uyu muryango avuga ko abo bakobwa bafashwa kunonosora imishinga ijyanye n’ubucuruzi buciritse hamwe n’imyuga, bagahabwa inguzanyo y’amafaranga atuma batangira kwikorera, ibyo ngo bigatuma biyumvamo agaciro ku buryo nta muntu wabafatirana ngo abashore mu busambanyi abashukisha ibintu badadite.

Umuryango TUVUGE TWIYUBAKA uvuga ko umaze gufasha abana b’abakobwa 20 kwiyubaka mu bushobozi ngo ukaba waratangiye ubaguriza amafaranga 30,000frws yo gutangira imishinga iciriritse, ubu ngo bakaba bageze ku rwego rwo kugurizwa agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu(150,000frws) mu gihe abandi 25 bamaze kwinjira muri iyi gahunda bo bagiye gutangirira ku nguzanyo y’ibihumbi mirongo itandatu (60,000frws).

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

AVEGA members renew hope for the future

AVEGA members renew hope for the future

Avega Agahozo an organization of Genocide widows has given them self-esteem, confidence and hope for the future, says says Celestine […]

Dealing with children’s hair grooming and styling

Dealing with children’s hair grooming and styling

Some hair styles are too tight on the kids and make them hate the whole experience  Sometimes, you see the […]

Choosing the best women perfume

Choosing the best women perfume

A walk through many cosmetics shops like Nakumatt will present you with countless perfume choices but choosing a fragrance that […]

Uburengerazuba: Abagize umuryango AVEGA bateye intambwe  mu gukemurirwa ibibazo kubera ubuyobozi bwiza

Uburengerazuba: Abagize umuryango AVEGA bateye intambwe  mu gukemurirwa ibibazo kubera ubuyobozi bwiza

Bitewe n’ubuyobozi bwiza bukunda abaturage babwo, abanyamuryango b’umuryango AVEGA Agahozo mu Ntara y’Iburengerazuba barangajwe imbere na Uwimpaye Celestine, bishimira kuri […]

Nyaruguru: Entrepreneur urges girls to dream big

One of the commercial houses Serapia Mukaneza said she built from selling sorghum

  Seraphia Mukazera, a resident of Muganza sector in Nyaruguru district has advised youth especially girls to work hard and […]

Gicumbi –Abahoze mu mwuga w’uburaya barasaba abakiwukora kuwureka kuko nta cyiza kiwubamo

Abibumbiye muri koperative ababerarugo bahoze mu mwuga w’uburaya

Abagore bo mu karere ka Gicumbi bahoze mu mwuga w’uburaya bibumbiye muri koperative Ababerarugo ikora isuku mu mujyi wa byumba […]