K utamenya amakuru ajyanye n’igihugu ndetse n’ibindi bikorwa ngo ni kimwe mubikidindije abagore bo mu murenge wa Muhororo ho mu karere ka Ngororero muri gahunda y’iterambere.

Abagore bo muri uwo murenge bemeza ko kutamenya amakuru ari inzitizi kubintu byinshi bitandukanye maze rimwe na rimwe bagasigara inyuma cyangwa bagasiragira munzego z’ubuyobozi bashaka ibintu batari buhabone kandi bagombye kubona amakuru hakiri kare.

Zimwe mungero zitangwa ni nko kumenya amategeko amwe namwe cyane cyane arengera abagore kandi aba yavuzwe kumaradiyo ndetse no mubindi bitangazamakuru.

Uwamwiza Dative umunyamabanga w’inama y’Igihugu y’Abagore muntara y’Iburengerazuba akaba ashishikariza abagore bo mu murenge wa Muhororo kumva amakuru yaba ayo ku maradiyo, tereviziyo ndetse no mubindi binyamakuru.

Kubirebana n’imbogamizi mukugera kuri ayo makuru, hagaragajwe ko ubu hariho amaradiyo matoya kandi adahenze kuburyo kumafaranga 1000 gusa ugura radiyo ndetse hakaba hari n’ibinyamakuru bigera muri uwo murenge nk’imvaho, akanyamakuru k’akarere ka Ngororero kitwa Magirirane n’ibindi.

Kubirebana n’imbogamizi kubashaka amakuru bifashishije interineti, hagaragajwe ko abantu batandukanye harimo n’abagore bahabwa amahugurwa na DOT -Rwanda ku gukoresha ikoranabuhanga, ndetse mu murenge wabo hakaba haboneka za mudasobwa kandi bakaba bafite umuriro w’amashanyarazi.

Gusa, bamwe mubagore bakennye basanga icyo bakeneye bwa mbere atari kumva amakuru ahubwo ari ukubona amaramuko ariko basobanuriwe ko ibintu byose ari magirirane.

Uretse icyo cyemezo cyafatiwe mu nama yabahuje kuwa 5 Mutarama uyu mwaka, abo bagore baniyemeje guhuriza hamwe ibikorwa no kugira igenamigambi rihamye maze bagacika ku ngeso yo guhora bateze amaramuko ku bagabo babo.

 

Share Button

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gatsibo: Why pregnant women should avoid herbal cures

Gatsibo: Why pregnant women should avoid herbal cures

Pregnant women or those trying for a baby should not take herbal remedies because of the risk of dangerous side […]

Rwimiyaga: hari ibibazo bigaragara mu Akagoroba k’ababyeyi

Rwimiyaga: hari ibibazo bigaragara mu Akagoroba k’ababyeyi

Itsinda ry’akagoroba k’ababyeyi ryari rigizwe n’abagore bakorera mu isoko rya Rwimiyaga. Hari hibumbiyemo abagore 158 bizigamaga amafaranga 200 uko bateranye, […]

Gatsibo: Ababyeyi batwite barasabwa kwirinda imiti ya Kinyarwanda

Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro Dr. Mukama Twagira Diocles

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kiziguro butangaza ko hafi 85% by’ababyeyi bagira ibibazo babyara, ngo ari ababa barabanje kwivuza mu Kinyarwanda. Ubwo […]

Ruhango: Umugore amaze kugera kuri byinshi abikesha igare

Ruhango: Umugore amaze kugera kuri byinshi abikesha igare

Uzabakiriho Agnes, utuye mu murenge wa Byimana, amaze imyaka 15 akora akazi ko gucuruza imyenda akoresheje igare, akavuvuga ko igare […]

Gisagara: Kwiteza imbere byagaruye amahoro iwabo

Abagore bo mirenge ya Kansi na Save mu Karere ka Gisagara bagabiwe inka na Jeannette Kagame, zabafashije kugarura umutuzo iwabo.

Abagore bahawe inka bahamya ko mbere batarahabwa izi nka bari bakennye ndetse bikabakururira umwiryane mu ngo kuko abagabo babaga bashinja […]

Ruhango: Umugore umaze imyaka 26 mu bucuruzi bw’inkweto arasaba bagenzi be kutitinya

Mukamana Tamari umudamu umaze umyaka 26 acuruza inkweto, avuga bimaze kumugeza kuri byinshi, we n’umuryango we, agasaba abagore bagenzi be […]