Rulindo: abagore n’urubyiruko barashimwa kubera uruhare bagira mu kubaka igihugu.

Urubyiruko hamwe n’abagore bavuka mu karere ka Rulindo barashimwa uruhare bakomeje kugaragza mu kubaka igihugu no gushaka kugiteza imbere.

Mu ihuriro ry’Inama nkuru y’Abagore hamwe n’inama y’Urubyiruko  mu karere ka Rulindo, yateranye kuwa gatanu,tariki 25/1/2013 Abagore ndetse n’urubyiruko bagaragaje ko bafite inyota yo gukora ngo barusheho kuzamura iterambere ry’igihugu cyabo.

Muri iri huriro kandi bateranye kugirango barebera hamwe ibyo bagezeho n’ibisabwa mu rwego rwo kongera imbaraga ngo bagere ku iterambere ryihuse.

Muri iyi nama ,urubyiruko ndetse n’abagore bakaba bakomeje  kugaragaza ko bafite ubushake bwo gukora ngo barusheho kwiteza imbere ,nk’uko  bagaragaza ko biteje imbere uhereye ku bikorwa byabo .

Mukakamari Cartas ,utuye murenge wa Shyorongi,mu isantre ya Kijabagwe,ni umugore witeje imbere ahereye ku mafaranga ibihumbi bitanu akaba ageze mu rwego rwo gucanira umudugudu akoresheje jenereta.

Yagize ati ”nahereye ku mafranga ibihumbi bitanu ,ubu ngeze ku rwego rwo kuba nfite abakozi mpemba ,nigishije abana batagiraga icyo bakora imyuga yo kudoda no kogosha.Naguze jenereta none ubu ncanira umudugudu dutuyemo nabo bakabasha kongera amasaha yo kubona ,no gukorera ahabona.”

 

Honorable Mukantaganzwa Pelagie, wari witabiriye ihuriro ry’inama y’abagore n’urubyiruko muri aka karere , akaba yari n’umushyisi mukuru ,yashimiye cyane uburyo urubyiruko n’abagore  bakomeje kugaragaza ubushake bwinshi mu kubaka igihugu.

Yatanze inama ndetse n’impanuro ku bagore n’urubyiruko.Yababwiye ko imbaraga zabo zihujwe zishobora gukora ikintu gikomeye kurushaho.

Yagize ati”Ndashima cyane urubyiruko n’abagore mu karere ka Rulindo,ukuntu mukomeje kugaragaza ubushake n’imbaraga mu kubaka akarere ndetse n’igihugu muri rusange.Mukomereza ho ,muri abantu benshi mu gihugu,mufite ubwenge n’ubushobozi.

Akomeza avuga ko ngo imbaraga zabo zishyizwe hamwe zakora ibintu byiza kandi byinshi.

Muri iri huriro,urubyiruko n’abagore bavuze ko bafite ubushake bwo gukora ariko amikoro akababana make ,ku buryo ngo bunva ubuyobozi bubigizemo uruhare byarushaho kubafasha bityo bakaba bakora bakiteza imbere.

Bakaba baraboneyeho no gusaba ubuyobozi bw’akarere ko bwajya bubafasha mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

  

Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Yabimburiye abakobwa b’aho atuye kurangiza ayisumbuye none ubukene bwatumye atiga kaminuza

Yabimburiye abakobwa b’aho atuye kurangiza ayisumbuye none ubukene bwatumye atiga kaminuza

Umukobwa witwa Uwintije Gaudence utuye ku kirwa cya Bushongo, kiri mu kiyaga cya Burera, mu murenge Rugarama, akarere ka Burera, […]

Rutsiro: Abagore barasabwa kunywa amata kugirango birinde imibereho mibi y’abo bibaruka

Rutsiro: Abagore barasabwa kunywa amata kugirango birinde imibereho mibi y’abo bibaruka

Abagore bo mu murenge wa Murunda mu kagali ka Mburamazi ho mu karere ka Rutsiro basabwe n’umuryango utegamiye kuri Leta […]

Kamonyi: Abanyamuryango ba AVEGA barashimirwa ubutwari bagira mu kwita ku miryango ya bo

Abanyamuryango ba AVEGA kamonyi

Abapfakazi ba jenoside bo mu karere ka Kamonyi bibumbiye mu muryango nyarwanda AVEGA, barashimirwa uburyo baharanira kwiteza imbere nyuma y’agahinda […]

Ngororero: Umugoroba w’ababyeyi ubaye ishuri ry’uburenganzira bw’umugore

Ngororero: Umugoroba w’ababyeyi ubaye ishuri ry’uburenganzira bw’umugore

Muri kongere yateranye kuri uyu wa kabiri, tariki 16/09/2014, abagore bo mu Karere ka Ngororero bashashe inzobe basuzuma inzitizi bahura […]

AVEGA members renew hope for the future

AVEGA members renew hope for the future

Avega Agahozo an organization of Genocide widows has given them self-esteem, confidence and hope for the future, says says Celestine […]

Dealing with children’s hair grooming and styling

Dealing with children’s hair grooming and styling

Some hair styles are too tight on the kids and make them hate the whole experience  Sometimes, you see the […]