“Akazi ko gutwara abantu kuri moto n’igitsinagore kiragashoboye” – UmumotarikaziMukeshimana Adidja utwara abagenzi kuri moto avuga ko igitsinagore kidakwiye kwitinya ku mirimo imwe n’imwe imenyerewe nk’iyigitsinagabo kuko n’abagore bayishobora. Uwo mukobwa w’imyaka 22 atwara moto muri sentere ya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo na Rukara mu karere ka Kayonza.

Avuga ko umwuga w’ubumotari yumva awukunze kandi umuhesheje ishema kuko kuva akiri umwana yumvaga ashaka kuzaba umushoferi. Uko agenda akura ngo yarabiharaniye kugeza abonye uruhushya rwo gutwara moto.

Avuga ko abakobwa badakwiye kwisuzugura ngo babeho mu bukene kandi hari imyuga bashobora gukora ikabinjiriza amafaranga batitaye kuvuga ngo ni iy’abagabo.

Agira ati “Abakobwa baripinga [barisuzugura] cyane bakumva ko ubumotari ari umwuga w’abagabo gusa. Abatekereza gutyo baracyari hasi cyane, njyewe mbona narateye imbere biranshimisha, ni yo mpamvu mbwira abandi bakobwa ko babyitabira kuko byabafasha kuva mu bukene”

Mukeshimana avuga ko n’ubwo atarabasha kubona moto ye bwite abasha kubona amafaranga yo kumutunga no kumukemurira ibindi bibazo. Mukeshimana yishyura amafaranga ibihumbi bitatu ya ‘versement’ buri munsi kuri nyir’iyo moto akoresha.

Iyo babagenzi batabonetse ngo akorera amafaranga ari hagati y’ibihumbi birindwi n’ibihumbi icumi ku munsi, ayo mafaranga akaba ashobora kwiyongera iyo umunsi wagenze neza nk’uko abivuga.

Yongeraho ko ateganya kwigurira moto ye bwite kuko ari byo byatuma atera imbere ku buryo bwihuse. Gusa ngo mu ntego afite harimo no kuzatera intambwe akaba umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi nka Kwasiteri [Coaster] cyangwa izindi modoka ziciriritse.


Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gicumbi – Kwibumbira mu ishyirahamwe bizafasha abakobwa babyariye iwabo kutongera kugwa mubishuko

Gicumbi – Kwibumbira mu ishyirahamwe bizafasha abakobwa babyariye iwabo kutongera kugwa mubishuko

Abakobwa bo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi nyuma yo kubyarira iwabo bibumbiye mu ishyirahamwe ryo kubitsa no […]

Kagame Says Violence against Women isn’t Rwandan

Kagame Says Violence against Women isn’t Rwandan

Rwanda President, Paul Kagame has warned against Gender Based Violence (GBV) saying that government will harshly punish the offenders. “Violence […]

AVEGA boss backs Kagame for third term

AVEGA boss backs Kagame for third term

Celestine Uwimpaye, the coordinator of Association of Widows of the 1994 Rwandan Genocide (AVEGA) in Western Province has backed the […]

I Burengerazuba: abanyamuryango ba AVEGA barifuza ko itegeko nshinga ryahinduka kugirango bakomeze gutera imbere

I Burengerazuba: abanyamuryango ba AVEGA barifuza ko itegeko nshinga ryahinduka kugirango bakomeze gutera imbere

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda abapfakazi yasize ihekuye ikabamaraho ababo n’utwabo baravuga ko ubu bamaze kwiyubaka mubijyanye n’ubuzima […]

Rwandan women on the frontline of fighting poor values – Ambassador Karabaranga

The Embassy of Rwanda in The Hague has highlighted the country’s  substantial progress towards gender empowerment and 64 per cent […]

Huye: Abakobwa 286 babyariye iwabo bishimira ko bahurijwe muri koperative Mpore Mwari Kinazi

abakobwa 286 babyariye iwabo bishimira ko bahurijwe muri

Mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, abakobwa 286 babyariye iwabo bafashijwe kwibumbira muri Koperative Mpore Mwari Kinazi. […]