Gukorera muri koperative bibafasha gukemura ibibazo by’ubukene bw’imiryango yabo

Abanyamuryango ba Koperative “Abibumbye” ikorera mu karere ka Kamonyi, bahamya ko gukorera muri koperative byahinduye imibereho yabo n’iy’imiryango yabo. Umukozi ushinzwe gukurikirana amakoperative we, akaba avuga ko muri rusange amakoperative yahinduye benshi mu batuye akarere.

Iyi koperative ihuje abanyamuryango 60 biganjemo abagore kuko abagabo bayirimo ari bane. yatangiye mu mwaka wa 2005, ihuje ababyeyi bari bafite abana bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi. Nyuma yo gukorera hamwe imibereho y’abanyamuryango yarahindutse ku buryo nta n’umwe muri bo ugifite umwana urwaye imirire mibi.

Asobanura ibikorwa bya Koperative, Perezidante wayo Yankurije Marie Jeanne, yadutangarije ko abanyamuryango bose batangiye bahurira ku murimo w’ubuhinzi, bahinga imboga mu gishanga cyo mu Kibuza, inanasi ndetse n’imyumbati  bahinga mu isambu akarere kabatije iri ku nkuka z’igishanga.

Ku nkunga y’umuryango wa Medicus Mundi, koperative yaguye ibikorwa ishyiramo ubworozi n’ubudozi, maze abanyamuryango bigabanyamo amatsinda, ku buryo buri gikorwa gifite abagikurikirana,1/3 cy’ inyungu ivuyemo igahurizwa muri koperative, naho 2/3 bikaba iby’umunyamuryango hashingiwe ku byo yinjije.

Abanyamuryango bakora imirimo ya Koperative iminsi 3 mu cyumweru, indi minsi bagakorera ingo za bo. Nyuma y’umwaka abanyamuryango bagabana inyungu zavuye mu bikorwa bya koperative.

Mukakarangwa Benilde , umunyamuryango wa Koperative ukora mu budozi, avuga ko mbere yo kuza muri koperative yaritinyaga, adashobora kugera aho abandi bari. Yize kudoda arabimenya none asigaye akorera amafaranga, agafatanya n’umugabo kubona ibyo urugo rukeneye.

Kubwa Muhimpundu Cansilda we,  kuba muri koperative byatumye amenya byinshi atari azi nk’umwuga w’ubudozi yamaze amezi atandatu awiga none yarawumenye. Mbere yajyaga asaba igitenge umugabo, ariko kuri ubu, asigaye abona amafaranga agahahira abana ibyo bakeneye.

Habimana Innocent, umukozi ukurikirana amakoperative mu karere ka Kamonyi, atangaza ko gukorera hamwe ni yo nzira yihuse y’iterambere. Uva mu mwaka wa 2008, umubare w’amakoperative ukaba waravuye kuri 50 kuri ubu ukaba ugeze ku 121; kandi abaturage bayitabiriye bakaba bamaze gutera intambwe mu iterambere.

 

 

 

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

How to choose a perfect and well-fitting bra

How to choose a perfect and well-fitting bra

  A bra that fits well does not just make you confident and look good, it will also make you […]

Kamonyi: Victims of sexual violence commend SEVOTA for improving their lives

Beneficiaries of SEVOTA, a solidarity for the fulfillment of the widows and orphans towards work and self-promotion commended it for […]

Gakenke: Ubusizi bw’imivugo butuma agenda abona akazi gatandukanye

Ubusizi bw’imivugo butuma agenda abona akazi gatandukanye

Violette Uwamariya  wavutse kuwa 05/10/1990 akavukira mu karere ka Musanze mu murenge wa Remera,  niumwe mu bakobwa b’abasizi kandi bazi […]

Kamonyi: Nyuma y’imyaka 20 barokotse jenoside, SEVOTA ya bafashije kwakira ibyababayeho

Nyuma y’imyaka 20 barokotse jenoside, SEVOTA ya bafashije kwakira ibyababayeho

Abagore bahuye n’ibibazo byo gufatwa ku ngufu mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, barishimira intambwe bateye mu kwakira ibyababayeho no […]

Rutsiro: Abakoraga umwuga w’uburaya ngo babayeho neza kurusha mbere bakibukora.

Abakoraga umwuga w’uburaya ngo babayeho neza kurusha mbere bakibukora.

Nk’uko bitangazwa n’abakoraga umwuga w’uburaya bo mu karere ka Rutsiro ngo ubu nibwo bafite ubuzima bwiza kurusha mbere bagikora uwo […]

Kirehe: Abagore barashimira Perezida wa Repuburika icyizere yabagiriye

Abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere ka Kirehe basinyiye imihigo imbere y’ubuyobozi bw’akarere tariki 05/01/2015 biyemeza guteza igihugu […]