gahunda yo kurwanya ubukene  yarahagurukiwe binyujijwe mu bagore n’urubyiruko by’umwihariko. 

Nk’uko bivugwa na bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo, ngo kurwanya ubukene bizagerwaho ,ari uko abagore n’urubyiruko bahagurutse bagakora.

Impanvu ngo ni uko muri ibi byiciro, usanga hari bantu bafite imbaraga n’ubushake byo gukora.

Ngo kuba kandi bizafata no ku rubyiruko n’abagore ahanini ,ngo ni uko ari bo mbaraga z’igihugu zizateza ubukungu imbere, ibi ngo bikaba bizatuma habaho impinduka nini mu batuye akarere ka Rulindo ,kandi no mu gihugu hose.

Gusa ariko ngo n’ubwo kugabanya ubukene muri aka karere bizibanda cyane kuri ibi byiciro by’abagore n’urubyiruko,ngo birabasaba ahanini gukora cyane,bisunga ibigo by’imari biciriritse na za sacco,mu rwego rwo gusaba inguzanyo.

Nk’uko kandi bitangazwa n’abagore ndetse n’urubyiruko bo muri aka karere ,ngo ubushake bwo gukora no kwiteza imbere barabufite ,ahubwo ngo icyo bakeneye cyane ni uguhugurwa ku bijyane n’imishinga y’ibyo bakora.

Ngo kuko basanga  ubumenyi bafite budahagije kugira ngo babashe kuzamura ubukungu mu karere batuyemo.

Nyiraguhirwa console,ukomoka mu murenge wa Buyoga, avuga ko bashaka gukora, ariko ngo  bibasaba nibura kubona amahugurwa ku bijyanye n’imishinga.

Aragira ati”abagore ubu twahagurukiye gukora ,ariko dufite ubumenyi buke ku birebene n’imishinga twakora,kuko abenshi muri twe ntitwageze mu ishuri.Icyo twunva cyakorwa kugira ngo twese tugire imyunvira imwe ni uko baduha amahugurwa bityo bikazamura imyunvire kuri bamwe muri twe.”

Ibivugwa na bamwe muri abo bagore kandi ,binavugwa na bamwe bo mu rubyiruko ,ngo ni uko  basanga hakagombye kubaho amahugurwa ahagije, agamije gukangurira urubyiruko gukora imishinga, kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Muhawenimana Eric,avuga ko bamwe mu rubyiruko batigeze babona amahugurwa ku bijyanye no gukora imishinga,kandi ngo bikenewe mu rwego rwo guhagurukira gukora mu rubyiruko.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo,Murindwa Prosper,avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwiyemeje kuzamura imyunvire ku bagore ndetse  n’urubyiruko bo muri aka karere,ngo kuko asanga ari bo bagize umubare munini,bityo bakaba bafite n’imbaraga nyinshi.

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

How and what to wear with long skirts

How and what to wear with long skirts

After short or mini-skirts parading around for many years, long skirts are back again to be one of must-wears every […]

Rwanda Women emerge top financial beneficiaries

Women emerged as leading beneficiaries of   loans granted by banking sector according to gender categories Statistics from Central Bank indicated […]

Muhororo : Hari abakobwa bashaka bakiri bato batinya kugumirwa

2

Bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Muhororo mu kagari ka Mubuga, umudugudu wa Burengo bavuga ko bashaka bakiri bato […]

Muhororo girls pressure to marry at young age

 Young girls of Muhororo sector in Ngororero District get married at a young age and most of the time dropping […]

Miss Rwanda 2015 growing beyond Region Block

Eastern Province Pre-Selection for Miss Rwanda 2015

This Saturday, Rwandans are witnessing the grand finale for the selection of Miss Rwanda 2015. Fifteen beauty pageants have finalized […]

Nyamasheke: Abagore basarabwa kuba imbarutso  y’isuku mu miryango

 Abagore bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa kuba imbarutso z’isuku mu miryango cyane ko ari bo bafatwa nka ba mutima […]