Ruhango : Bafite icyerekezo cyo kudatezuka ku kwiteza imbere bagejejweho na VUP

A Bafite icyerekezo cyo kudatezuka ku kwiteza imbere bagejejweho na VUP ni abagabo icumi n’abagore makumyabiri bibumbiye muri Koperative Abadatezuka ku murimo « KOABAMU » ikorera mu murenge wa Mwendo, ikaba yibanda ku buhinzi bw’imyumbati.

Umubyeyi Béatrice, ni Perezida w’iyi Koperative, avuga ko batangiye Koperative yabo mu mwaka wa 2009, igitekerezo cyo kwishyira hamwe bakaba baragihawe na Musabyimana Stéphanie ushinzwe ibikorwa bya VUP mu murenge wa Mwendo.

Umubyeyi Béatrice avuga ko abanyamuryango ba KOABAMU bari abakozi mu gikorwa cyo guharura umuhanda no guca amaterasi ku musozi wa Kanyarira muri gahunda y’ibikorwa rusange (Public Works) biterwa inkunga na VUP.

Ngo Musabyimana Stéphanie yabafashije kwishyira hamwe kugira ngo igihe ibikorwa bakoraga bizaba birangiye bazabashe gukomeza kwiteza imbere.

Umubyeyi Béatrice avuga ko Kopertive yabo yahawe inguzanyo ingana n’ibihumbi 880, ikaba yarabafashije gukodesha imirima bahingamo imyumbati, kuri ubu bakaba bafite imyumbati ku buso bugera kuri hegitari umunani.

Ngo KOABAMU bateganya kugura imirima yabo bwite, kwagura ubuso bahingaho imyumbati,  guhinga ibihingwa byera vuba birimo imboga, no korora inka za kijyambere, kugira ngo babashe kubona amata n’ifumbire.

Basobanura neza ko kugira ngo bazabigereho bazabifashwamo na SACCO, dore ko VUP yabatoje kuzigama, haba umunyamuryango ku giti cye na Koperative, hamwe no gusaba ndetse no gukoresha inguzanyo.

Inguzanyo zatanzwe na VUP mu murenge wa Mwendo mu gihe cy’imyaka itatu (2009-2012) zakoreshejwe mu mishinga 1247 y’ubuhinzi, ubworozi, n’ubucuruzi buciriritse. Muri iriya mishinga, 162 ni iy’amatsinda, isigaye ikaba iy’abantu ku giti cyabo.

Inguzanyo zose zatanzwe zigera kuri 154 191 034 Frs, naho imibare itangwa n’abahagarariye VUP mu murenge wa Mwendo ikaba igaragaza ko kugeza ubu abaturage 319 bavuye mu cyiciro cy’abatindi nyakujya n’abakene, bakaba barinjiye mu cyiciro cy’abifashije.

Habiman Félicien ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, avuga ko VUP yazanye impinduka nziza zigaragara ku mibereho myiza y’abaturage.

Yemeza ko imishinga yose yazaniye inyungu ikomeye abaturage, akanemeza ko hari ingero nyinshi z’aho abacuruzaga ubuconco ku mutwe bagiye babona igishoro cyo gukora butiki, abataragiraga imirima bakaba barayiguze, n’ibindi byinshi.

 

 

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ngoma: Banze gusabiriza ku bagabo babo bashinga koperative yo kwambutsa abahinzi mu bwato

Ngoma: Banze gusabiriza ku bagabo babo bashinga koperative yo kwambutsa abahinzi mu bwato

Abagore bo mu  murenge wa Jarama  bavuga ko mu rwego rwo kwiteza imbere bashaka icyabinjiriza amafaranga bahisemo gushinga coperative  yo […]

Ngoma: Women form cooperative to fight poverty

Ngoma: Women form cooperative to fight poverty

  Women in Jarama sector in Ngoma District have formed a cooperative to transport passengers across the river to Bugesera […]

Six blazers every stylish woman should own

Six blazers every stylish woman should own

With so many Rwandan women stepping up in fashion industry, many styles are showing up around town and most have […]

Look chic and styled up in maxi dresses

Look chic and styled up in maxi dresses

Long dresses are elegant, comfy and chic and it all depends on how you style it by selecting the right […]

Mukama: Yasabirije imyaka 12 none ubu ameze neza

Kugira ubumuga ntibivuze ko nta mwuga n’umwe washoboraga gukora. Ibi ni ibyemezwa na Musengimana Epiphania wo mu kagali ka Rugarama […]

Fashion essentials every 20-something should own

Fashion essentials every 20-something should own

For girls in their 20s, you are finishing school, and really starting to stand on your own two feet. But […]