MIGEPROF isanga abakobwa babonye amahirwe y’ishuri nta buraya bwabaho

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) iravuga ko gushyira umwana w’umukobwa mu ishuri no kumukurikirana ari kimwe mu byamurinda kwishora mu mwuga w’uburaya kuko ngo byatuma ategura ejo he bityo ntazabure akazi kamuha imibereho myiza.

Ni nyuma y’aho bigaragariye ko bamwe mu bana b’abakobwa bata amashuri bakajya kwishora mu buraya bagamije gushaka amafaranga.

Mu Rwanda abagore baragenda bagira agaciro kuko uretse kugira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko abagore batandukanye bafite imyanya mu nzego zifata ibyemezo.

Nyamara n’ubwo umugore atera intambwe, haracyari abana b’abakobwa usanga bakora umwuga w’uburaya, ndetse bamwe ugasanga  bari mu myaka bakabaye bari ku ntebe y’ishuri.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,ivuga ko leta yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije  gukurikirana abana b’abakobwa.

Madame Oda Gasinzigwa  Minisitere w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko mu gihe amahirwe yo kwiga ahari , ababyeyi ndetse n’imiryango bakagombye gufatanya na leta mu kuyabungabunga.

Yagize ati: “niba abana bata amashuri bakajya ku muhanda ni uko baba bahuye n’ababashuka, ababyeyi nibakomeze kuko umwana yabonye amahirwe yo kwiga nafashwe rero anarangize abona amahirwe yo kubona umurimo”.

Mu gihe  Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango  ivuga ko abana b’abakobwa bari gukurikiranwa ngo batavaho bata amashuri bakayoboka umuhanda,hari igice cy’abamaze kugera mu buraya.

Imibereho mibi ngo niyo itera bamwe muri bo  kujya mu buraya. Umwe mu bakobwa bakiri bato ukora uburaya mu karere ka Muhanga, agira ati: “simba nishimiye kurara mu muhanda ikibazo ni imibereho mibi hari n’abandi benshi baba bahari kandi dufite ubuzima butandukanye, ikibazo tugira ni ukutagira ababyeyi no kuba bakoraga uburaya bamwe bakabona udufaranga ari duke”.

Kuri iki kibazo gisa n’aho cyaburiwe umuti urambye Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko ubukangurambaga bukomeje gukorwa.

Madame Oda Gasinzigwa  Minisitere w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango agira ati: “umukobwa wagiye muri icyi kibazo cy’uburaya aracyari umunyarwanda, ni hahandi twagiye dufatanya n’imiryango itegamiye kuri leta ikabashyira hamwe kugirango bajye mu makoperative bave mu buraya”.

Madamu Gasinzigwa yongeraho ko iki kibazo ari icyo gukemuka buhoro buhoro.

Uburaya buza ku isonga  mu bikwirakwiza indara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo n’agakoko gatera Sida.

Bamwe mu bakora uyu mwuga bo bavuga ko imwe mu nzira zigana guca uburaya yaba kubaka amikoro y’abakobwa cyangwa abagore babukora.

 

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]