m_800px-NyagatareDist

NYAGATARE-Abakiristu b’abari n’abategarugore basengera mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 bo mu murenge wa katabagemu, akagali ka Kigarama mukarere ka Nyagatare barasabwa kuba inyunganizi za bagenzi babo bashyigikira gahunda ya ‘Dusasirane.’

Ibi babisabwe na Pasteur w’intara y’ivugabutumwa ya Mimuri, Munyazirinda Juvenal ubwo bari mugikorwa cyo gushyikiriza Matelas bamwe mu bakristu bibumbiye mu cyiciro cy’abagore bishyize hamwe (MFM) muri gahunda ya dusasirane, izi matelas zikaba zifite agaciro k’amafranga y’Urwanda angana 451,000frw.

Icyiciro cy’abari n’abategarugori (MFM) mu itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa 7, kibanda ku iterambere ry’umugore ari nawe shingiro ry’umuryango, muri rusange hagendewe ku bukangurambaga bwakozwe bwo kurwanya Nyakatsi ku buriri binyujijwe muri iki cyiciro.

Abari n’abategarugori bo mu itorero rya Kigarama bakusanyije imifariso yagenewe bagenzi babo murwego rwo kubafasha kuryama heza. Bamwe mu bahawe izi Matelas, bahamya ko MFM ikomeje kuza ku isonga mu iterambere ry’imiryango yabo.

Umuyobozi w’itorero ry’abadventiste mu Ntara y’ivugabutumwa ya Mimuri, Munyazirinda Juvenale, mu butumwa yatanze akaba yagarutse ku ruhare rwa buri mu turage mu iterambere rya mugenzi we, yaboneyeho umwanya wo gusobanura ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza ngo kuko umurimo w’ivugabutumwa ugomba kugendana n’ibikorwa by’iterambere.

Ibi kandi ni nabyo bigarukwaho na Mugabe Callixte umukozi w’umurenge wa Katabagemu ushinzwe irangamimerere akaba yagarutse kugukangurira abaturage muri rusange kwibumbira mu matsinda agamije kuzamura iterambere ryabo, akaba yanashimiye cyane gahunda nk’izi ngo kuko zibafasha kwesa imihigo neza kandi ku gihe.

Icyiciro cya MFM muri iri torero ry’abadventiste b’umunsi wa 7 rya kigarama, kinafasha abaturage muri gahunda zitandukanye nko kubakira abatishoboye, bakaba kandi baranakusanyije amafaranga yifashishijwe mu kubaka ikiraro cya Kijayi cya Katabagemu na Mimuri cyuzuye gitwaye amafaranga angana na 1,289,000frw.

Naho muri gahunda yo kurwanya Nyakatsi ku buriri, aba bari n’abategarugore batanze matelas zifite agaciro k’ibihumbi 451,000frw.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]

Kayonza: Abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere ngo basanga bagenzi ba bo batayarimo baratakaye

Abagore bo mu karere ka Kayonza bakorera mu matsinda yo kwiteza imbere bavuga ko ayo matsinda abafatiye runini kuko nta […]