Nyamirama: Umubyeyi wiyemeje gukamira abana bafite ibibazo by’imirire mibi nta kiguzi yahawe indi nka y’ishimwe

m_Umubyeyi wiyemeje gukamira abana bafite ibibazo by’imirire mibi nta kiguzi yahawe indi nka y’ishimwe

Aba bana buri munsi bajya kwa yankurije kunywa amata

m_Umubyeyi wiyemeje gukamira abana bafite ibibazo by’imirire mibi nta kiguzi yahawe indi nka y’ishimwe1

Umubyeyi witwa Yankurije Eugenie, uha abana amata kubuntu

 Umubyeyi witwa Yankurije Eugenie wo mu mudugudu wa Rwinyana, akagari ka Shyogo, umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, yahawe inka y’ishimwe kubera gahunda yafashe yo gukamira abana bafite ibibazo by’imirire mibi mu mudugudu atuyemo kandi akabikora nta kiguzi.

Iyo nka yayihawe n’umuryango Partners In Health nk’ishimwe ry’uburyo agira uruhare mu guteza imbere ubuzima bwiza bw’abana.

Ubwo Yankurije yatangiraga gukamira abana bafite ibibazo by’imirire mibi, nta bushobozi buhambaye yari afite kuko icyo gihe yari afite inka imwe gusa, kandi na yo idakamwa amata menshi kuko icyo gihe yakamwaga litiro esheshatu gusa ku munsi. Ibyo ngo byari imbogamizi kuri we kuko ayo mata atari ahagije ugereranyije n’umubare w’abana bari bayakeneye.

Kwa Yankurije hahora abana benshi kuva ku bafite munsi y’umwaka umwe kugera ku bafite imyaka 12. Abo bana bavuga ko Yankurije (bita nyirakuru) yabahaye amata bagakira indwara nyinshi.

Igitekerezo uyu mubyeyi yagize gishimwa n’abantu benshi by’umwihariko abaturanyi be. By’umwihariko ngo ngo yishimira kuba ibyo akora byaramenyekanye bikanagera no ku mufasha w’umukuru w’igihugu, Jeannette Kagame, akanamwohereza abantu bo kujya kumusura nk’umwe mu Banyarwanda bateza imbere imibereho myiza y’abana.

Yankurije agira ati “Nyakubahwa Jeannette Kagame rwose ndamushimira cyane kuko n’ubwo atarabona akanya ko kunsura ariko yanyoherereje intumwa kandi zangezeho”

Uyu mubyeyi afite abana be bwite batatu b’abakobwa. Babiri muri bo barashatse, undi yiga i Kigali. Yahoraga yifuza kubona inka ishobora gutanga umukamo cyane kugira ngo abashe kwagura umushinga we wo gukamira abana, dore ko yari akiwukorera mu mudugudu atuyemo.

Igitekerezo cyo gukamira abana ngo agikomora ku muco yasanze iwabo kuva akiri muto, kuko iwabo bakamiraga abana ndetse na bo bagakamirwa n’abandi. Nyuma ngo yashatse mu rugo rurimo inka akomeza umuco wo guha abana amata kugeza ubwo Jenoside yabaga mu 1994 inka zirashira.

Cyakora nyuma ya Jenoside ngo yaje kugabirwa inka na perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari na yo imushoboza gukamira abo bana bafite ibibazo by’imirire mibi. N’ubwo uyu mubyeyi yabonye intumwa yohererejwe n’umufasha w’umukuru w’igihugu, ngo anifuza kubonana na we bakaganira, kuko ibyo akora byose abikomora ku muco  Madame Jeanette Kagame uhora atoza buri Munyarwanda gufata umwana wese nk’uwe

Tags: , , , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Abagore bo mu Bigogwe bari kuboha ibikapu bizabacutsa ku bagabo

Abagore bo mu Bigogwe bari kuboha ibikapu bizabacutsa ku bagabo

Abanyamuryango ba koperative ‘Dufashanye mu murimo’ ikorera mu kagari ka Rega mu murenge wa Bigogwe baravuga ko umushinga bamaze ane […]

Abagabo 200 b’i Rulindo bamaze kwifungisha kubyara ngo bafatanye n’abagore

Abagabo 200 b’i Rulindo bamaze kwifungisha kubyara ngo bafatanye n’abagore

Abashinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo baravuga ko abagabo bagenda bumva akamaro ko gufatanya n’abagore babo gahunda yo kuringaniza urubyaro, […]

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]