Gahundaya

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Ngoma bikorera  cyangwa bashakagukora imishinga baremeza ko gahunda ya “Hangumurimo” itazabasiga mu bukene kuko boroherezwa mu kubona inguzanyo batangirwa igice kinini cy’ingwate.

Gahunda ya hangumurimo ni gahunda yashyizweho na leta hagamijwe ko ababishoboye bakwihangira imishinga ibyara inyungu, maze leta ikabafasha mu gutanga ingwate mu mabanki igihe basaba inguzanyo.

Abagore twaganiriye ubwo twabasangaga mu mahugurwa yo kwihangira imishinga no gucunga neza imishinga, batubwiye ko uruhare rw’ abagore babona barashubijwe kuko akenshi bagiraga imbogamizi zo kubona ingwate mu mabanki.

Umugore witwa Nyirahirana Alphonsine ,ufite atelier y’ubudozi mu mujyi wa Kibungo  yagize ati ”Aya mahugurwa ari gutinyura abagore mu kubona inguzanyo kuko ubundi Abagore  nta ngwate baba bafite, ariko iyi gahunda ya hangumurirmo yarabyoroheje kuko igice kinini cy’ingwate bakigutangira.”

Abagore benshi bakunze kugaragara nkaho bitinya mu gukora imishinga ibyara inyungu ndetse no kujya mu ma banki kwaka inguzanyo.

 Uko bagenda babikangurirwa ariko ndetse ari nako bahabwa amahugurwa atandukanye niko umubare w’abagana  kwihangira umurimo ugenda wiyongera gusa ngo imbogamizi yari ihari yari ukubona ingwate.

Uretse  aba bagore n’abandi bagabo twasanze muri aya mahugurwa badutangarije ko amahugurwa bari guhabwa kugucunga imishinga ari kubungura byinshi kuko ngo ubundi n’imishinga mito bari bafite batabashaga kuyicunga kuburyo bamenya neza uko bunguka.

Bamwe mubamaze guhabwa amafaranga muri za banki muri gahunda ya Hangumurimo “ hari abamaze gukora imishinga ikomeye kuburyo batanga n’akazi kubantu benshi. Ibi bikaba bigaragara nk’ibyakwihutisha iterambere no kugabanya umubare w’abashomeri igihe iyi mishinga ikurikiranwe ntihombe.

No comments yet.

Leave a Reply

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Umugore witwa Nyirahaguma Anatalie utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, avuga ko amaze kwiteza imbere ngo kuburyo [...]