Abagore bamaze gutera imbere ku buryo bugaragara

Mukayibanda Prisca, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga

Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga iravuga ko umugore mu karere ka Muhanga yateye imbere ku buryo bishimira, ndetse bakaba banafite icyizere ko nta kizabasubiza inyuma.

Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abagore buravuga ko muri rusange umugore wo mu karere ka Muhanaga yateye imbere mu ngeri zitandukanye, ibi bikaba binagaragazwa na raporo zitangwa ku buzima n’imibereho abagore babayeho mu mirenge 12 yose igize akarere ka Muhanga.

Mukayibanda Prisca, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga avuga ko haba mu bukungu ,mu mibereho myiza, ndetse n’ubutabera bafite ingero zifatika z’aho abagore benshi biteje imbere.

Ibi ngo arabihuza ahanini n’umubare munini w’abagore muri aka karere bitabiriye gufunguza konti mu makoperative yo kubitsa no kugurizanya Umurenge SACCO no mu bindi bigo by’imari iciriritse mu gihe mu myaka ishize abagore barangwaga no kwitinya ku buryo batakundaga kugana ibigo by’imari.

Ibi uyu muyobozi avuga kandi abihuriraho na bamwe mu bagore bo mu karere ka Muhanga bavuga ko gahunda nziza za leta zabateje imbere.

Ku rundi undi ruhande ariko hari bamwe mu bagore bavuga ko iterambere rikiri kure kuko ngo batabona amikoro ngo nabo bakore batere imbere, dore ko ngo ntacyo babasha gukora badafite igishoro.

Umwe muri aba bagore utuye i Muhanga agira ati : «Mu cyaro amafaranga yarabuze pe. Uretse no gushora imiri ku giti cyawe, na make yo kuzigama mbona bitagishoboka. Amafaranga yabaye make rwose ku buryo ibyo kubitsa bitashoboka.»

Abandi bagore batuye mu mujyi wa Muhanga bakora imirimo iciriritse bo bavuga ko bagorwa n’imibereho kuko kenshi iyo baranguye babatwarira ibicuruzwa babyita ko bakora ku buryo butemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga buvuga ko uru rwego rukora uko rushoboye ngo ruhangane n’ibibazo byugarije umugore muri aka karere, ariko ngo haracyari imbogamizi ishingiye  ku mikoro ituma inshingano rwihaye zitagerwaho uko zakabaye.

Mukayibanda Prisca, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga avuga ko ubuvugizi bugikorwa ngo amikoro aboneke.

N’ubwo ngo leta yakoze iibikomeye ngo abagore babone ubushobozi mu nzego zo hejuru, aho mu nzego zose usangamo abagore ndetse bakaba bageze kuri 64% mu Nteko ishinga amategeko, ngo abagore batandukanye bateze amaso kuri aya mahirwe Leta y’ u Rwanda yahaye abagore bari mu Nteko ku buvugizi bw’umugore uri kure mu cyaro, aho nawe yahabwa urubuga rwo kwiteza imbere.

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: More men embrace family planning

Rulindo: More men embrace family planning

More men in Rulindo district have embraced a family planning to support their wives in improving social conditions through giving […]

Nyabihu: Job creation program commended for improving livelihoods

Nyabihu: Job creation program commended for improving livelihoods

 Members of “Dufashanye Umurimo” a women cooperative for basket making in Rega cell, Bigogwe sector of Nyabihu district commend a […]

Abagore bo mu Bigogwe bari kuboha ibikapu bizabacutsa ku bagabo

Abanyamuryango ba koperative ‘Dufashanye mu murimo’ ikorera mu kagari ka Rega mu murenge wa Bigogwe baravuga ko umushinga bamaze ane […]

Abagabo 200 b’i Rulindo bamaze kwifungisha kubyara ngo bafatanye n’abagore

Abagabo 200 b’i Rulindo bamaze kwifungisha kubyara ngo bafatanye n’abagore

Abashinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo baravuga ko abagabo bagenda bumva akamaro ko gufatanya n’abagore babo gahunda yo kuringaniza urubyaro, […]

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]