250px-GakenkeDist

Abayobozi bo mu Karere ka Gakenke bemeza ko akagoroba k’ababyeyi gakozwe neza kaba igisubizo ku mutekano muke kuko gatangirwamo inyigisho zitandukanye zafasha abaturage bakitwara neza birinda ibyahungabanya umutekano, ariko gasa nk’aho kasinziriye mu mirenge yose.

Akagoroba k’ababyeyi katangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu ntumbero yo kubaka umuryango nyarwanda abagabo, abagore n’abandi bantu bakuze  baganiraga ku makimbirane, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imyitwarire y’abashakanye, kwirinda ibiyobyabwenge n’imiryango irimo ibibazo by’ubwumvikane buke bakafasha kubishakira umuti.

Mu nama y’umutekano yaguye yabaye tariki 28/11/2013, Col. Sekamana ukuriye ingabo mu Turere twa Gakenke, Burera na Rulindo n’igice cya Nyarugenge  asanga impamvu zituma ibyaha biba hari igihe biterwa n’inzego zo hasi zidakora inshingano zazo uko bikwiye,  yibaza ukuntu umukobwa ageza igihe cyo kubyara akajugunya umwana nta muntu n’umwe  mu mudugudu uzi ko atwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, bwana Nzamwita Deogratias ngo akagoroba k’ababyeyi gakora neza  kakemura byinshi mu bihunganya umutekano harimo ubusinzi, amakimbirane hagati y’abashakanye no gukuramo inda, abana bakabajugunya. Yasabye abayobozi b’imirenge kubyutsa utwo tugoroba tw’ababyeyi tugakora kuko bigaragara ko tutagikora.

Ati: “Akagoroba k’ababyeyi ni gahunda ya Leta,  ntiyaza ngo isinzire gutyo kandi ari ibyo dushinzwe … mu minsi mike tuzaza muri inspection [igenzura].”

Nubwo  gutoborera  umuyobozi w’akarere  ko utugoroba tw’ababyeyi  tudakorwa bisa nk’ibigoranye, ariko  bemeye ko twasinziriye, uretse hamwe na hamwe  mu Murenge wa Kivuruga;  nk’uko n’umuyobozi w’akarere ubwe abyemeza.

No comments yet.

Leave a Reply

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]

Kayonza: Abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere ngo basanga bagenzi ba bo batayarimo baratakaye

Abagore bo mu karere ka Kayonza bakorera mu matsinda yo kwiteza imbere bavuga ko ayo matsinda abafatiye runini kuko nta […]