m_Abagore barahamya ko imirire mibi izacika burundu

 Mu karere ka Gisagara abagore barahamya ko imirire mibi igiye gucika burundu  bivuye ku nyigisho bagiye bahererwa mu tugoroba tw’ababyeyi ndetse no mu gikoni cy’umudugudu, zibasobanurira impamvu yo gutegura amafunguro afite intungamubiri ndetse n’uburyo ategurwa.

Nk’uko akarere ka Gisagara ari kamwe mu tukigaragaramo abana bafite imirire mibi, aka karere kari gukoresha uburyo bwose kugirango imirire mibi ihacike burundu. Muri gahunda zigenda zikoreshwa harimo igikoni cy’umudugudu aho ababyeyi bigishwa uburyo bwo guteka ibiryo bifite intungamubiri nk’imboga, imbuto n’ibindi.

Mu gikoni cy’umudugudu kandi baniga gutegura agakono k’umwana cyane ko mu mikurire y’umwana ataba akenshi abashije indyo y’abantu bakuru.

Ni nabyo Kubwimana Jeacqueline utuye mu murenge wa Kibirizi akanaba umwe mu bigeze ku gira abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, avuga yemeza ko mu minsi mike iki kibazo ntakizaba kikirangwa mu Murenge atuyemo ndetse no mu karere muri rusange. Anashima kandi uburyo yigishijwe kurwanya iki kibazo maze umwana we akongera akagira ubuzima.

Ati  “Mu rugo iwanjye nagize iki kibazo maze umwana wanjye agaragarwaho n’imirire mibi kuberako ntarinzi uko batekera umwana utwe ku ruhande nanjye nkajya muha ibyo n’abandi bariye nta n’itaye k’uko biteguye ndetse akenshi hakaba nta n’icyafasha umubiri gukomera”

Kubwimana avuga ko ibyo yashyikiraga hafi aribyo yahaga umwana we, ariko ubu akaba amaze kumenya kumukorera agakono ke ku ruhande, akamumenyera igikoma kivangiyemo amafu atandukanye arimo intungamubiri zifasha umwana ndetse n’abakuru ngo ntibakirya uko babonye mu rugo iwe.

Mukarurangwa Cecile umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Mareba mu  kagari ka Kibirirzi, avuga ko muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu bafasha ababyeyi kumenya mbere na mbere impamvu yo kumenya guteka amafunguro afite intungamubiri hanyuma bakanabereka uko ategurwa. Ahamya ko byafashije benshi dore ko muri iyi minsi nta n’abakiri kwigishwa.

Ati “Mbere ababyeyi benshi bari bafite ikibazo cy’imyumvire batazi uburyo umwana atekerwa ariko ubu twarabigishije kandi no mu tugoroba tw’ababyeyi tubigarukaho kenshi kugirango hatavaho hagira uteshuka ku nyigisho yahawe, tubona rero bitanga umusaruro mwiza nta kabuza imirire mibi izacika burundu”

N’ubwo bamwe mu babyeyi bagaruka kenshi ku kuba bajya bahura n’ikibazo cy’ubukene ntibabashe gushyikira ibyo bifuza byose ngo ntibyatuma barwaza indwara ziterwa n’imirire mibi kuko no mu byo bahinga harimo byinshi bifite intungamubiri.

Tags: , , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Umugore witwa Nyirahaguma Anatalie utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, avuga ko amaze kwiteza imbere ngo kuburyo [...]