Nyamasheke: Abagore barasabwa guha agaciro umugoroba w’ababyeyi kandi bakamenya gufata ibyemezo

Abagore barasabwa guha agaciro umugoroba

Depite Kankera Marie Josée arasaba abagore bo mu karere ka Nyamasheke guha agaciro umugoroba w’ababyeyi kandi bakabikangurira n’abagabo babo kugira ngo umumaro w’uyu mugoroba ugire agaciro mu muryango wose.

Ibi Depite Kankera yabisabye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 19/12/2013, ubwo yatangaga ikiganiro ku bagore bo mu karere ka Nyamasheke bagera kuri 230 bateraniye mu Nteko Rusange y’Abagore (Congres) bo muri aka karere yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20/12/2013.

Muri iki kiganiro, Depite Kankera yagaragaje ko umugoroba w’ababyeyi wabaye igisubizo ku bibazo byinshi byugarije umuryango Nyarwanda kandi uyu mugoroba ukaba ari urubuga rwubaka ubusabane mu muryango no mu baturanyi kandi ugafasha mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Depite Kankera yongeye kugaragaza ko umugoroba w’ababyeyi ukwiriye guhabwa umwanya uhagije kugira ngo abagize umuryango baganire ku bibazo bibugarije, by’umwihariko ababyeyi bakabasha kungurana ibitekerezo ku buryo banoza uburere bw’abana babo kuko muri iki gihe ngo bigaragara ko uburere bw’abana bato buteye inkeke, by’umwihariko bitewe n’uko ababyeyi benshi batakibona akanya ko kwita ku bana babo uko bikwiye.

Abagore barasabwa guha agaciro umugoroba1

Abagore bo mu karere ka Nyamasheke bakaba bashishikarijwe kujya bitabira uyu mugoroba kandi bari kumwe n’abagabo babo bitewe n’uko ibyigirwamo byose ari ingirakamaro ku muryango kandi umuryangoi ukaba uitagizwe n’umugore gusa.

Depite Kankera yongeye gusaba abagore bo mu karere ka Nyamasheke guteza imbere umuco wo gukorana n’ibigo by’imari baharanira kwizigama kugira ngo babashe gukora ishoramari ribateza imbere; kandi muri byose bakarangwa no kumenya gufata ibyemezo bikwiriye mu gihe bikwiriye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko abagore bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu n’iry’akarere ka Nyamasheke by’umwihariko, bityo ngo imbaraga za buri wese zikwiriye gukora kugira ngo iterambere ribashe kugerwaho.

Habyarimana avuga ko iyi nteko rusange y’abagore yitezweho kuzamura imyumvire y’aba bagore bahagarariye abandi, by’umwihariko bakaba bitezweho gufasha muri gahunda zo kwesa imihigo imwe n’imwe igirwamo uruhare n’abagore by’umwihariko nko kwitabira ubwisungane mu kwivuza, gufasha abatishoboye ndetse no guteza imbere amashyiga ra “Rondereza”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu karere ka Nyamasheke, Mukeshimana Marie Solange avuga ko Inteko nk’iyi ihuza abagore ituma abagore bungurana ibitekerezo kandi bamwe bakigira ku bandi bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa bamwe baba baragezeho. Ikindi ngo ni uko bituma abagore binjira mu nzego zifata ibyemezo, bityo bagakomeza gukora biteza imbere ndetse bateza igihugu imbere muri rusange.

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Kwiyakira byamufashije kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida imyaka irenga 20.

Mari Goreth Nyirakamana, ni umudamu utuye mu karere ka Rulindo,uyu mudamu avuga ko amaze imyaka irenga 20 amenye ko abana [...]

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]