Rulindo

Byakunze kugarukwaho kenshi mu karere ka Rulindo, ko umubare w’abagore bagana ibigo by’imari biciriritse ngo bakorane nabyo ukiri hasi cyane, ugereranije n’umubare w’abagabo, kimwe n’urubyiruko rukorana n’ibi bigo.

Impanvu zikunze gutangwa n’abayobozi muri aka karere ngo ni uko abagore kugeza ubu bakitinya kubera umuco nyarwanda bavuga ko wari warabaheje mu bintu bitandukanye, ubujiji n’izindi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo Niwemwiza Emilienne,avuga ko umubare w’abagore bagana ibigo by’imari ukiri hasi,ariko ngo hakaba hari ingamba zo gukomeza kubakangurira gutinyuka bakegera ibigo by’imari,dore ko ngo n’ubashije gukorana n’ikigo cy’imari usanga yishyura neza.

Bityo ngo ugasanga abagore bagirirwa ikizere cyo guhabwa inguzanyo kubera ko bagira umuco w’ubunyangamugayo.

Aragira ati”umubare w’abagore bagana ibigo by’imari mu karere ka Rulindo uracyari muto ugereranije n’abagabo n’urubyiruko babyitabira,nkeka ko impanvu ari uko umuco nyarwanda wari warabaheje mu bintu bimwe na bimwe,gusa ibi bigomba guhinduka abagore bakegera ibigo by’imari bagakora,dore ko bagira n’ubunyangamugayo ubashije gufata inguzanyo akayishyura neza”

Uyu muyobozi kandi avuga ko iyo umugore yabashije kwegera ikigo cy’imari agakora abasha kwiteza imbere ,agateza imbere umuryango we ,kimwe n’igihugu cye muri rusange.

Naho ku ruhande rwuhagarariye inama y’abagore muri aka karere Musabyemariya Judith,avuga ko kuba umubare w’abagore bakorana n’ibigo by’imari ukiri hasi asanga biterwa n’uko abagore batinya gufungwa mu gihe baba bananiwe kwishyura inguzanyo,ngo ku buryo n’ubitinyuka aba agendera ku bandi,ikindi ngo ni ubujiji bwa bamwe.

Aragira ati”impanvu ahanini ituma abagore bategera ibigo by’imari  ni uko usanga batinya gufungwa,mu gihe baba bananiwe kwishyura,ikindi ni ubujiji ,aho usanga n’ubashije gukora aba agendera kuri bagenzi be,ugasanga haracyarimo imbogamizi n’ubwo tugerageza kugenda tubigisha gusa  hari ikizere cy’uko bazagera aho bagatinyuka.”

Abagize   njyanama mu karere ka Rulindo bakaba bavuga ko abayobozi bakwiye gushishikariza abagore muri aka karere kwitinyuka bakegera ibigo by’imari ,dore ko kugeza ubu ukiri kuri 34%.

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Umugore witwa Nyirahaguma Anatalie utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, avuga ko amaze kwiteza imbere ngo kuburyo [...]