Rukara: Abagore biyemeje gutanga umusanzu w’amaboko yabo kugira ngo urwibutso rw’abazize Jenoside rumere neza mbere y’icyunamo

Abagore biyemeje gutanga umusanzu w’amaboko yabo kugira ngo urwibutso rw’abazize Jenoside rumere neza mbere y’icyunamo

Abitabiriye gutunganya urwibutso

Abagore bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bamaze iminsi bakora umuganda wo gutunganya ubusitani bw’urwibutso ruri kubakwa kugirango ruzimurirwemo imibiri isaga ibihumbi umunani ishyinguye mu mva zatangiye gusenyuka.

Kugira ngo urwo rwibutso rwuzure hakenewe nibura miliyoni zigera kuri esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, hatabariwemo ingengo y’imari izakenerwa mu gikorwa cyo kwimurira iyo mibiri muri urwo rwibutso, nk’uko bivugwa na perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Rukara Nzeyimana Peter.

Urwo rwibutso rwubatswe ahanini n’amafaranga y’imisanzu y’abaturage bo mu mirenge ya Rukara, Gahini, Mwiri na Murundi yari igize icyahoze ari komini Rukara. Gusa n’abafatanyabikorwa b’umurenge wa Rukara ngo bagiye batanga inkunga zo kubaka urwo rwibutso ariko ntiruruzura kugeza ubu.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Rukara, Nyinawumuntu Agnes avuga ko abagore bicaye bagasanga nubwo hagikenewe amafaranga menshi kugira ngo urwo rwibutso rwuzure, hari ibyo abagore bashobora gukora n’amaboko ya bo mu gihe hataraboneka amafaranga yo kubaka urwo rwibutso kugeza rwuzuye.

 Abagore biyemeje gutanga umusanzu w’amaboko yabo kugira ngo urwibutso rw’abazize Jenoside rumere neza mbere y’icyunamo2

Abagore bo mu murenge wa Rukara bamaze iminsi batunganya ahazaterwa ibyatsi bya pasiparumu, bakazanatera imikindo n’indabyo muri ubwo busitani bw’urwibutso. N’ubwo bakora uwo muganda ngo ntibivuze ko batazakomeza gutanga imisanzu yo kubaka urwo rwibutso, kuko mu mugoroba w’ababyeyi buri mugore atanga uko yifite.

Nta mugore uhatirwa kujya muri uwo muganda kuko bamaze kwiyumvisha ubwabo ko ari igikorwa gikwiye gukorwa kikava mu nzira, by’umwihariko igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 kikazagera urwo rwibutso rusa neza.

Mukamanzi Oliva wo mu mudugudu wa Kinunga ya Kabiri mu kagari ka Rukara twasanze yifatanya n’abandi bagore mu muganda, yavuze ko abagore ari bo biyemeje gutunganya ubwo busitani nta wundi muntu ubibasabye kuko icyemezo cyafatiwe mu kagoroba k’ababyeyi. Ati “Mu mugoroba w’ababyeyi turicara tukaganira ku bibazo n’ukuntu twakorera igihugu cyacu noneho twebwe ubwacu twiha icyemezo cy’uko tugomba gutunganya uru rwibutso n’umutima wacu ukunze. Nta gahato karimo pe!”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko nta mafaranga ako karere kari karateganyije yo kubaka urwo rwibutso, kuko ngo kari kateganyije ayo gushyingura gusa, nk’uko umuyobozi wa ko Mugabo John aherutse kubidutangariza. Cyakora yavuze ko mu gihe ako karere kazaba gasubiramo ingengo y’imari ya ko (budget revision) kazateganya amafaranga yo kuzuza urwo rwibutso, ku buryo mu kwezi kwa kane ubwo Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iyo mibiri izimurirwa mu rwibutso rushya kuko ngo ruzaba rwaruzuye.

Abagore bo mu murenge wa Rukara ngo biyemeje ko buri wa gatanu w’icyumweru bazajya bakora umuganda wo kubaka igihugu mu buryo butandukanye, nko gukora imihanda ihuza imidugudu no gufasha abatishoboye mu buryo bunyuranye.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Umugore witwa Nyirahaguma Anatalie utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, avuga ko amaze kwiteza imbere ngo kuburyo [...]