Abagore bari muri Njyanama biyemeje guhindura imibereho y’abaturage

Abagore bari muri njyanama y’imirenge n’akarere ka Ruhango, baravuga ko biteguye guhangana n’ikibazo cy’imibereho mibi y’abaturage bahagarariye kandi banabatumye kugirango babavuganire mu nzego zitandukanye.

Ibi aba bagore basaga 100 babitangaje ubwo bari bashoje amahugurwa y’iminsi bakoreye mu mujyi wa Kigali.

Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 30 agasozwa tariki ya 31/12/2013, akaba yarateguwe kubufatanye bawa Forum urumuri iwacu “igizwe n’abagore b’abajyanama mu nama njyanama y’akarere ka Ruhango” n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali RALGA.

Aya mahugurwa yateguwe hagamijwe kongerera ubumenyi  n’ubushobozi  abagore ngo babashe kugira uruhare rugaragara muri gahunda z’igihugu no kuba umusemburo w’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Bimwe  mu biganiro bahawe twavuga nka kuses -people-development- aid-infrastructure- gahunda y’imbaturabukungu “EDPRS II)”na DDP, itegeko ry’imicungire y’ubutaka, uruhare rw’umugore mu miyoborere myiza igamije iterambere,  itegeko rikumira kandi rirwanya ihohoterwa, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Abatanze ibiganiro barimo intumwa za rubanda mu nteko ishiga amategeko, umunyamabanga mukuru wa RALGA, Umuhuzabikorwa w’ inama y’igihugu y’abagore  mu ntara y’Amajyepfo n’abandi.

Bose bagiye bagaruka ku ruhare rw’umujyanama mu kwegera abamutoye bakamuha  ibitekerezo  bizamufasha mu  ifatwa ry’ibyemezo. ikindi bakanguriwe ni uko agomba gutanga raporo ku bamutoye.

Mu gusoza amahugurwa abayitabiriye biyemeje ko bazaba intangarugero mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza no gufasha mu kunoza imikorere y’ibimina kuri iyi gahunda, kuboneza imirire, isuku no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ikindi bazitaho ni ukugira uruhare muri gahunda y’ibikorwa by’akarere no gushishikariza abo bayobora kubyitabira.

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]