m_800px-GakenkeDist

Mu myaka ishize abagore  nta burenganzira bagiraga ku butaka kimwe nk’abagabo kubera umuco wabatsikamiraga ariko ubu uwo muco wanashyizwemo ubundi buryo bwo kubafasha kugira uburenganzira ku mutungo w’ubutaka.

Muri ubwo buryo harimo “umurima w’iteto” umubyeyi yahaga  umwana  umwitaho ari nko  kumushimira. Ngo iteto ryashoboraga guhabwa umwana uwo ariwe wese ariko ngo wakundaga guhabwa abana b’abakobwa  kuko ari bo bakunda kwita ku babyeyi babo kurusha abahungu; nk’uko Uwamaliya Opportunee  yabisobanuye.

Uretse umurima w’iteto, umukobwa washakaga akaza kwerekana umwana cyangwa abana iwabo bamuha icyo bita “umurima w’inkuri” yashoboraga guhinga ariko ugasanga nta burenganzira bwo kuwikenuza igihe yagize ikibazo kuko basaza be batabimwereraga.

Umuco nyarwanda wo hambere ujyanye no kogosha amasunzu, ngo na wo watumaga umukobwa bogoshe amasunzu yaje kwiyerekana kwa sebukwe bamuhaga umurima bita uw’amasunzu.

Ikindi kandi ngo  abakobwa bapfushaga umubyeyi wabo babahaga “umurima w’amarira” bose babaga basangiye bakawubyaza umusaruro.

Nubwo mu gihe cyo gutanga iminani, abakobwa wasanga nta kintu babonye uretse umurima umwe witwa “umurima w’abakobwa” ibindi byose bikikubirwa na basaza babo ariko buriya buryo bwari bwarashyizwe bwabahaga amahirwe yo kugira uburenganzira ku mutungo w’ubutaka; nk’uko byemezwa na Ntakirutimana Anaclet.

Impinduka zishingiye ku mategeko n’imyumvire  zatumye abagore bagira uburenganzira bungana n’ubw’abagabo yaba ku mutungo w’ubutaka  no ku myanya ifatirwamo ibyemezo, ikaba ari intambwe yo gushima no kwishimira.

Tags: , , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]