Bamwe mu bagore bo mu kagari ka Gakoma, mu murenge wa Mamba ho mu karere ka Gisagara ubwo bizihizaga umunsi wahariwe abagore batangaje ko igikorwa cyo kuremerana kimaze kubavana mu bukene, bakaba basaba na bagenzi babo kwibumbira mu mashyirahamwe ndetse no gufata neza inka baba barahawe kugirango bayikuremo umusaruro.m_Abagore batejwe imbere no kwibumbira hamwe

Mu muhango wo kwizihiza umunsi wahariwe umugoe wizihizwa tariki ya 08 werurwe, abagore bo mu kagari ka Gakoma mu murenge wa Mamba baremeye inka bagenzi babo, ndetse bagaruka cyane ku gukangurira abandi bagore kwibumbira mu mashyirahamwe ndetse bagenda banerekana aho bamaze kugera nyuma yahoo bigiye bishyirira hamwe.

Emmerthe NAKABONYE, ni umwe mu babyeyi bahawe  yahawe inka mu mwaka wa 2012.Avuga ko kubera gufata neza inka yahawe, byatumye abasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri ndetse akaba yaranabashije  gusana inzu ye.

Ati”Inka narayibonye, nyitaho rwose nayo iramfasha, mbasha kurihira abana amashuri, inzu yanjye nyubaka neza nshyirami sima. Mbona abantu bahabwa inka bakwiye kuzitaho zikabagirira akamaro kandi koko abagore tukitabira amashyirahamwe“

Honorable deputé Spéciose Mukandutiye, asaba abagore kubakira ku byo bamaze kugeraho bakiteza imbere, kwitabira gahunda za Leta ,bikajyana no kugana ishuri bakanaritoza abana babo kugira ngo barwanye ubujiji.

Ati ”Abaturage ba gakoma musigaye musa neza rwose. Abagore rero mwarajijutse n’abatarajijuka nibihutire kwihugura mu gusoma kubara no kwandika, kandi munatoze abana banyu gukunda ishuri bige baminuze utabishoboye yige n’imyuga“

Iki gikorwa cyo kuremera abagore bo mu murenge wa Mamba cyabereye rimwe n’umuhango wo kwizihiza umunsi w’abagore mu murenge wa Mamba. Mu mwaka wa 2012 ari nabwo iki gikorwa cyatangiye ,ubu bagore bamaze kuremerwa  bagera ku 128.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]