Abari n’abategarugori barasabwa gukomeza kongera imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere igihugu

m_barasabwa gukomeza kongera imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere igihugu

Abari n’abategarugori barasabwa gukomeza gushyira imbaraga mu gufatanya n’abagabo mu bikorwa byose by’iterambere kugira ngo igihugu gishobore kugera ku ntego cyihaye nk’uko depite Kayitesi Liberata yabisabye abaturage bo mu karere ka Rwamagana, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihirijwe mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Saint Aloys ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba.

Depite Kayitesi yabwiye abaturage ko nyuma y’imyaka 20 mu Rwanda habaye Jenoside, ubu ngo hari byinshi igihugu kimaze kugeraho cyibikesha ubufatanye bw’abagabo n’abagore, bityo ngo abari n’abategarugori bakwiye gukomeza kuba maso, bakabyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye kugira ngo bakomeze batere imbere.m_barasabwa gukomeza kongera imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere igihugu1

Yibukije abari muri ibyo birori ko ubu mu Rwanda hari ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage busumba ubwiyongere bw’ubukungu, ubu ngo abaturage bose, abagabo bafatanyije n’abagore bakaba basabwa gufata iya mbere mu kuboneza urubyaro kugira ngo bashobore kubyara abana bashoboye kurera, abo ubukungu bwabo buzabasha gucyemurira ibibazo byose by’ibanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba, bwana Makombe Jean Marie Vianney yabwiye abitabiriye uyu muhango ko iterambere ry’igihugu ryihuse mu myaka 20 ishize kubera ubufatanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu. N’ubu ngo ubwo bufatanye buracyakenewe, ariko abagore bakaba basabwa kongera imbaraga no gutekereza kure kurushaho.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yavuze ko mu baturage batuye intara y’Iburasirazuba, harimo abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandatu (2,600,000Rwf) b’abagore, bakaba barenze 53% by’abatuye iyo ntara bose. Aba rero ngo barasabwa gukora cyane kugira ngo bagire uruhare mu ntambwe u Rwanda rutera buri munsi rugana ku iterambere.

Iradukunda Betty wiga aho muri Saint Aloys mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’amateka icungamari n’ubumenyi bw’isi HEG, History Economics and Geography yavuze ko ku munsi w’umwari n’umutegarugori azirikana cyane ko uwo munsi washyiriweho gutekereza no gufata ingamba zo kwiteza imbere no guharanira iterambere ry’igihugu, harebwa cyane cyane uruhare rw’abagore.

Avuga ko ashishikariza cyane abakobwa bagenzi be kutitinya bakumva ko bashoboye aho kumva ko hari amasomo agenewe abahungu kandi hari aho bageza igihugu cyabo.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Iburasirazuba, madamu Uwingabiye Alice yavuze ko ahereye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twubakire kubyo twagezeho dukomeze imihigo” ngo abona abagore bo mu burasirazuba bamaze kugera kuri byinshi.

Ubu ngo abagore bamaze kujya mu nzego zifata ibyemezo, ndetse hirya no hino mu ntara no mu turere tugize intara y’Iburasirazuba ngo abagore batinyutse ya mirimo yitwaga iy’Abagabo kuko ubu ngo bazi abagore bakora uburobyi, gutubura insina, kubaka, kuboha uduseke n’ibindi. Zimwe mu mbogamizi zikibangamiye iterambere ry’umugore kuri ubu ngo harimo ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’umubare munini w’abagore bataramenya gusoma no kwandika, ndetse n’abacyitinya bataratinyuka imishinga minini ibyara inyungu.

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]