Kirehe- Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe haremerwa bamwe mubategarugori batishoboye

Umunsi w’abagore mu karere ka Kirehe wabereye mu murenge wa Mahama mu kagari ka Kamombo,aho baremeye abagore batandukanye babaha inka, ibitenge hamwe na Matera, aba bagore bakaba bakangurirwa kwirinda amacakubiri mu miryango.m_mpuzamahanga w’umugore wizihijwe haremerwa bamwe mubategarugori batishoboye

Kuri uyu wa 08/03/2014, ubwo mu murenge wa Mahama ho mu karere ka Kirehe bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore baremeye abagore batandukanye batuye muri uyu murenge, batanu bahawe inka naho abandi barindwi bahabwa imyambaro y’ibitenge, abandi batanu mu rwego rwa dusasirane babaha matera eshanu ibi ngo bikaba byarakozwe n’abadamu bagenzi babo mu rwego rwo kubafasha.

m_mpuzamahanga w’umugore wizihijwe haremerwa bamwe mubategarugori batishoboye1

Depite Mujawamariya Berthe mu butumwa yatanze, yibukije abatuye umurenge wa Mahama kwirinda icyo aricyo cyose cyazana amacakubiri mu muryango, aho yabasabye ko bakwiye kubana basezeranye imbere y’amategeko mu rwego rwo kugira ngo imiryango ikomeze ibane neza.m_mpuzamahanga w’umugore wizihijwe haremerwa bamwe mubategarugori batishoboye2

Akomeza avuga ko kubaka urugo utanyuze mu mategeko usanga aribyo Bizana amakimbirane mu miryango akaba abasaba kujya babana ari uko basezeranye bityo urwikekwe rukavanwaho,

 m_mpuzamahanga w’umugore wizihijwe haremerwa bamwe mubategarugori batishoboye3

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Jaqueline, yasabye abagore batuye mu murenge wa Mahama kwirinda ingeso mbi zabaturukaho zirimo ubusinzi, yabibukije ko uburinganire bitavuze kwitwara uko wishakiye ahubwo ngo bisaba kwiyubaha.

Uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu murenge wa Mahama abagore bahatuye bakaba baremeye imiryango itandukanye, batanga inka eshanu ku miryango  itanu, indi miryango itanu bayiha matera naho abagore barindwi bahabwa ibitenge, uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wari ufite insanganyamatsiko igira iti:”Twubakire ku byo twagezeho ,dukomeze imihigo”.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]