Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rulindo batangaza ko kuba leta yabo yarabahaye ijambo byatumye babasha kwitinyuka no kwigirira icyizere, bityo bakabasha gutera intambwe bagana mu iterambere.

 abagore bemeza ko guhabwa ijambo byabazamuye mu iterambere

Aba bagore bavuga ko kera batarahabwa ijambo batashoboraga kuba bahaguruka ngo bakore bityo babashe kwiteza imbere,babone n’uko bateza imbere imiryango yabo.

Uwababyeyi Chantal, ni umugore ufite imyaka 33 atuye mu murenge wa Burega akarere ka Rulindo akaba afite abana 3. Uyu mubyeyi avuga ko atigeze arerwa na se umubyara, ikindi ngo akaba amaze imyaka igera ku icumi atandukanye n’uwo bari barashakanye.

Akavuga ko nubwo amaze iyo myaka yose atandukanye n’umugabo, atigeze asabiriza cyangwa ngo yiyandarike.

Avuga kandi ko yashoboye  kurera abana be neza bakaba baniga nta kibazo bafite, ibi ngo abikesha ubuyobozi bwiza bwamufashije kuba yarahawe ijambo mu gihugu cye kimwe no mu muryango avukamo.

Yagize ati” ndashima uburyo Leta yahaye abagore ijambo, kuko nubwo ntarezwe na data wambyaye, ariko nahawe amahirwe yo guhabwa umunani wa mama aho yavukaga.”

Uwababyeyi avuga ko Iyo abagore baba badafite amategeko abarengera, ngo Atari kubona isambu iwabo wa nyina .

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rulindo, Niwemwiza Emilienne, nawe avuga ko kuba abagore bageze ku rwego rushimishije mu iterambere babikesha Leta, kuko yashyizeho amategeko abarengera harimo itegeko rirebana n’iby’ubutaka kuko  riha umwana w’umukobwa  uburenganzira bungana n’ubwa basaza be mu muryango.

Uyu muyobozi avuga ko kuba Harashyizweho itegeko rirengera abagore n’abana mu gihe bahohotewe n’andi mategeko arinda umugore guhohoterwa byahinduye byinshi mu buzima bw’umugore.

Niwemwiza ariko akomeza avuga ko n’ubwo abagore bishimira byinshi bagezeho mu iterambere,hakiri ibindi bitaragenda neza, kuko imibare igaragaza ko ubwitabire mu gukorana n’amabanki n’ibigo by’imari ku bagore bitaragera ku rwego rushimishije muri aka karere.

Akaba asaba abagore kongera ingufu mu kwitabira kubitsa no kuguza kugirango barusheho kuzamura imibereho yabo.

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: More men embrace family planning

Rulindo: More men embrace family planning

More men in Rulindo district have embraced a family planning to support their wives in improving social conditions through giving […]

Nyabihu: Job creation program commended for improving livelihoods

Nyabihu: Job creation program commended for improving livelihoods

 Members of “Dufashanye Umurimo” a women cooperative for basket making in Rega cell, Bigogwe sector of Nyabihu district commend a […]

Abagore bo mu Bigogwe bari kuboha ibikapu bizabacutsa ku bagabo

Abanyamuryango ba koperative ‘Dufashanye mu murimo’ ikorera mu kagari ka Rega mu murenge wa Bigogwe baravuga ko umushinga bamaze ane […]

Abagabo 200 b’i Rulindo bamaze kwifungisha kubyara ngo bafatanye n’abagore

Abagabo 200 b’i Rulindo bamaze kwifungisha kubyara ngo bafatanye n’abagore

Abashinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo baravuga ko abagabo bagenda bumva akamaro ko gufatanya n’abagore babo gahunda yo kuringaniza urubyaro, […]

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]