Abagore bo mu murenge wa Musambira barishimira iterambere bakesha gukorera mu matsinda

Nyuma yo gutangira gukorera mu matsinda, abagore basaga 600 batuye akagari ka Cyambwe mu murenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi, bakoze imishinga itandukanye none barishimira ko uko gukorera hamwe bibafasha gukemura ibibazo by’imiryango ya bo no guteza ingo zabo imbere.

Kuva mu mwaka wa 2009, aba bagore bibumbiye mu matsinda 31, bakorera hamwe ibikorwa by’amaboko bibyara inyungu nko guhinga ibigori , umuceli n’ibihumyo, kuboha uduseke, kubakira abaturanyi rondereza ndetse no guhingira amafaranga kugira ngo babashe kugera ku byo ingo za bo zikeneye.

Nyuma y’imyaka itanu batangiye gukorera mu matsinda, aba bagore barahamya ko yabafashije guhumuka no gufata ingamba zibafasha kugera ku iterambere bakeneye. Mukeshimana Alexia wo mu mudugudu wa Rugarama, avuga ko we na bagenzi be 20 bahuriye mu itsinda bakora inama buri wa kane w’icyumweru maze bakemeza igikorwa bakorera hamwe.

Ngo kugira ngo babone ubwisungane mu kwivuza cyangwa bagire itungo mu ngo za bo, bapatana umurima wo guhingira amafaranga , maze ayo bakuyemo bakayifashisha. Guhaguruka agakora, byatumye Mukeshimana ubwe agera ku mihigo yo gutunga matora, telefoni, no kubahiriza gahunda za Leta zisaba amafaranga.

Uyu mugore aragira inama bagenzi be baheranywe n’ubukene bitwaje kubura igishoro, ababwira ko « igishoro cya mbere kiri mu maboko ya bo no mu bitekerezo byabo ». Arabasaba rero kwitabira gukorera hamwe n’abandi kuko byubaka mu bitekerezo no mu butunzi.

Umurerwa Marie, umukozi mu karere ka Kamonyi, ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, arashima intambwe abagore bo mu Cyambwe bamaze kugeraho babikesheje gukoresha amaboko ya bo. Aragira ati”burya iterambere ryiza ni irishingiye ku bushobozi bw’urikora”. Akomeza avuga ko ibyo abagore bo mu Cyambwe bamaze kugeraho ari urugero rufatika rw’abiteje imbere bahereye kubyo baafite.

Ngo buri wese yakagombye kumva ko ashobora gutera imbere yifashishije duke bafite, bagakoresha amaboko n’ubwenge bwa bo, aho kwisimbukuruza ngo batekereze imishinga iri hejuru badashoboye kuko iyo ihombye basubira hasi. Arasaba buri kwibumbira hamwe n’abandi mu mashyirahamwe, mu matsinda no mu makoperative kuko ari byo bizamufasha kuzamura umuryango we.

No comments yet.

Leave a Reply

Imirimo umugore wo mu cyaro akora ntiyabonerwa igihembo- NIRERE

m_Imirimo umugore wo mu cyaro akora ntiyabonerwa igihembo- NIRERE

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Action aid bwagaragaje ko muri rusange umugore wo mu cyaro akora amasaha 16 ku munsi, kuko akenshi […]

Rulindo: Women urged to work with financial institutions

MP Mukayijore asked women in Rulindo to get loans and start small income generating projects

Women in Rulindo district have been urged to be confident and work with financial institutions for sustainable development. The call […]

Rulindo: Ubujiji, kwitinya n’umuco ni bimwe mu bibangamira bamwe mu bagore batuye ibyaro mu kwiteza imbere

Depite Mukayijore arasaba abagore kwitinyuka bagakorana n'ibigo by'imari

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bagore bo mu karere ka Rulindo, ngo kuba hakiriho bamwe muri bagenzi babo bakiyumvamo umuco […]

Rulindo: Mukanyarwaya arashima Leta y’Ubumwe yamufashijwe kwitinyuka agakorana n’ibigo by’imari

Mukanyarwaya arashima Leta y’Ubumwe yamufashijwe kwitinyuka agakorana n’ibigo by’imari

Mukanyarwaya Consolee utuye mu murenge wa Tumba akarere ka Rulindo ngo kuba ari umugore wihagazeho kandi wifashije abikesha kuba haragiyeho […]

Kayonza: Women for Women beneficiaries making in sop manufacturing

Women for Women beneficiaries making in sop manufacturing2

Using appropriate technology women in Kayonza district today can now make beautiful soap bars using local materials. Women for Women […]

Bugesera: AVEGA to train more trauma councilors

AVEGA to train more trauma councilors

In a bid to control cases of trauma among Genocide survivors in Bugesera district which tend to rise during the […]