m_Abagore barasabwa kutitwaza iterambere ngo bice umuco

Uwumuremyi Marie Claire umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu  y’abagore mu ntara y’Amajyepfo arasaba ko abagore badakwiye kwirengagiza umuco, bitwaje iterambere

Mu gihe bimaze kugaragara ko hari umubare munini w’abagore umaze kwiteza imbere mu karere ka Ruhango, Inama y’igihugu y’abagore irabibutsa ko gutera imbere k’umugore bitavuze gutatira umuco bashaka kwirengagiza inshingano zibagomba, bitwaza ko ntacyo bagikenera ku bagabo.

Ahubwo ngo ni umwanya wo kugirango bungurane ibitekerezo byateza imbere abana babo, ingo ndetse n’igihugu muri rusange.

Bamwe mu bagore bigaragara ko bamaze kwiteza imbere, bavuga ko ntacyo bagikenera ku bagabo babo ngo kuko ibyinshi basigaye babyikorera, bavuga ko nta mugore upfa gusaba umugabo we icyo kwambara, kurya ngo ibyinshi basigaye babyiha.

Gusa hakaba abagabo bagaragaza imbogamizi z’uko iterambere ry’umugore rikunze guteza amakimbirane mu ngo, ndetse bakanemeza ko bamwe mu bagabo basigaye basuzugurwa cyane biturutse ku iterambere ry’umugore.

Ariko inama y’igihugu y’abagore ivuga ko itazihanganira umugore ushaka gutandukira umuco kuko yateye imbere. igasaba abagore bose kwita ku iterambere ari ryiza kandi ko buri wese agomba kurigiramo uruhare ariko kandi ntiribe intandaro yo kwic umuco.

Uwumuremyi Marie Claire umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu  y’abagore mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko iyi ariyo mpamvu hashyizweho umugoroba w’ababyeyi kugirango bajye babasha gukeburana, ushatse kurenga ku nshingano zimureba nk’umugore, agarurwe.

Ati “twashyizeho gahunda nyinshi zishobora gufasha umugore kwiteza imbere, ariko nanone ntitwiyibagije ko, hari abagomba kwibagirwa inshingano zabo, bitwaje iterambere bagezeho, bigasenya ingo kandi icyo tugamije ari ukuziteza imbere.”

Ibi inama y’igihugu y’abagore ibisabye mu gihe iri mu kwezi kwahariwe umugore n’umukobwa kwatangiye tariki ya 01 Werurwe uyu mwaka wa 2014, aho hazakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umugore n’umukobwa. Bikaba biteganyijwe ko uku kwezi kuzasozwa tariki ya 29/03/2014.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]