Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri ako  karere barashishikariza bagenzi babo bagihingisha amasuka gucika ku buhinzi bwa gakondo kuko bibamo imvune kandi ntibitange ubuhinge bugaragara.

Mukandayisaba Dative umwe mubagore bo mu murenge wa Byumba ahakorwa amaterasi y’indinganire twaganiriye kuwa kabiri tariki 2/4/2014, atangaza ko guhingisha imashini bitanga umusaruro mwinshi ku bantu  kandi bigatuma umuntu ahinga hanini mugihe gito.

Yagize ati “ ubu se ko mbere twabitinyaga ngo n’iby’abagabo natwe twasanze tutagomba kwitinya maze natwe dutangira kuzikoresha ubu murabona ko mbasha kuyikoresha nta kibazo”.

Agira inama abahingisha amasuka gushakisha uburyo bakwishyira hamwe bakagura imashini kuko ishobora guhingira abantu benshi mugihe gito.

 Ngo ntamabarga bisaba guhingisha imashini

Ngo ntamabarga bisaba guhingisha imashini

Bavuga ko mbere batinyaga kuzihingisha bitinya ko batabona imbaraga zo kuzihingisha ariko uko bagiye babyimenyereza ubu babasha guhinga umurima munini kandi mugihe gito cyane kuko basanze kuzihingisha bitagoye kandi bidasaba n’ubushobozi bw’imbaraga nyinshi.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi Nzeyimana Jean Chrisostome ashishikariza abandi bagore gukoresha imashini z’ubuhinzi kuko bidasaba imbaraga nyinshi.

Avuga ko abagore bahuguwe mbere ubu bashobora guhingisha imashini kandi neza bakaba bateganya kongera gutegura amahugurwa yo guhugura abataratangira kuzikoresha ndetse bakabakangurira kuba bashakisha uburyo bazajya bakodesha izabagenzi babo ku mafaranga make kuko akarere kataragira umubare w’imashini zahaza abahinzi bose.

Gusa kubahuje ubutaka ho bashobora kwifashisha imashini imwe ikaba yabarangiriza ubuhinge.

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]