GakenkeDist
Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ n’ibitambaro byo ku buriri bizwi nk’amakuveri (couvre-lits).
Abantu  90  (Abagore n’abakobwa) bakomoka mu matorero atandukanye bamaze icyumweru bigishwa gukora mu mpapuro z’ibisigazwa bazikuramo ibinigi, ibiranga-kwemera nk’imisaraba,  amasaro n’ibindi  kandi  bigishijwe no kubyaza umusaruro udutambaro twasigaye badoda mo za kuvureri.

Aganira n’itangazamakuru,   Madame  Chantal  Mbanda uyobora Mothers’ Union muri Diyoseze ya Shyira, yemeza ko ibyo bize bizabagirira akamaro. Ngo batangiriye mu gukora amakuvureri y’abana ariko nibamara kubimenya neza bazadoda n’amakuveri y’abantu bakuru.

Elisabeth Martin ukomoka mu Itorero ry’Abangilikani bo mu Ntara ya Memphis muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wigishije  ibijyanye no gukora iyo mitako no kudoda  amakuvureri yatangaje ko igikorwa nk’icyo kigamije kongerera ubushobozi abagore ngo biteze imbere.

Yagize ati: “INtego ni ugufasha abagore kugira ubushobozi bwo kugira icyo bakorera imiryango yabo n’ibyo bashobora gukora bakagurisha kugira ngo binjize amafaranga,  binyujijwe mu ihuriro ry’ababyeyi  (Mothers’union),

Ibikorwa nk’ibyo bihuza abagore bakamenya ko Yezu abakunda; itorero ribakunda na Musenyeri abakunda. Turashaka kubafasha kubona uburyo bwo kwibeshaho no kugira icyo bamarira imiryango yabo.”

Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa  batubwiye ko zizabagirira akamaro, babashe kwiteza imbere hamwe n’imiryango yabo.

Akimana Florence, umwe mu bakobwa babyariye iwabo ati: “ni igikorwa cyanshimishije nkanjye ndumva bamfasha nkagira umwuga nkora aho gutungwa n’ubusambanyi… nimara kubimenya ndumva nzaba mbonye ikinteza imbere, abana bakabona icyo kurya no kwambara…”

Madame Chantal Mbanda uyobora Mothers’ Union  yavuze ko  kongerera ubushobozi abagore biri mu nshingano z’umuryango akuriye. Ngo iki gikorwa kizakomeza,  yizeza ko abazabyaza umusaruro ubumenyi bahawe,  ngo azafasha kubashakira  isoko ry’ibihangano byabo mu gihugu no hanze yacyo.

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]