Gakenke-Dist

Mu rwego rwo gufasha abagore kuva mubukene , Inama y’igihugu y’abagore ku nkunga ya UN WOMEN yateguye igikorwa cyo kuremera amatsinda y’abagore batishoboye ariko bafite ubushake bwo gukora bo mu turere twa Gakenke, Gisagara, Nyamasheke, Gasabo, Kicukiro, Kirehe na Nyarugenge.

Akarere gasabwa guhitamo itsinda ry’abagore batishoboye ariko bafite ubushake bwo kwihangira imirimo bakabura amikoro hashingiye no ku byiciro by’ubudehe barimo.

Niyo mpamvu kuri uyu wa 29 mata 2014 mu karere ka Gakenke inama nkuru  y’abagore iyobowe n’umuhuzabikorwa wayo muri Gakenke yateranye kugirango barebere hamwe uburyo bahitamo abagore bazafashwa kandi bafite icyo bakora.

Marie Immaculate Mukagacinya, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere ka Gakenke, avuga ko bahuye kugirango batoranye amatsinda y’abagore batishoboye mu mirenge maze bazaremerwa nabo babashe kwiteza imbere.

Mukagacinya avuga ko muguhitamo bahera kubyiciro by’ubudehe bafite, kugirango babashe kubazamura kuko akenshi aribo uba usanga bafite ikibazo cy’amikoro macye kandi bakeneye gufashwa.

Ati “ duhera mubantu bari mubyiciro by’ubudehe byo hasi, birumvikana ko baba ari abagore b’abakene kugirango tugire aho tubavana n’aho tubageza, kuko tuzafashwa n’urwego rw’igihugu kugirango tubashe kuzamura ayo matsinda, tukaba twatoranyije itsinda rimwe muri buri murenge”.

Mukagacinya asoza yemeza ko kuba abagore bahura bagashakira hamwe icyabateza imbere ari ingirakamaro kuko bituma iyo bahuye biga ku iterambere ryo kuvana umugore mubukene kandi bakaba bafite abagore batari bake bamaze kubwikuramo.

Ati “ ndahamya ko muri buri murenge mu karere ka Gakenke buri mugore afite icyo akora cyabasha kugira icyo kimwinjiriza niyo byaba ari ubuhinzi”.

Vestine Mukeshimana, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Janja, avuga ko igikorwa nk’iki kibafasha gutuma buri muntu yemera ko abatoranyijwe baba babikwiye kuko bidakorwa n’itsinda runaka ahubwo biganirwaho n’izego zitandukanye kuburyo bafata icyemezo gikwiye kandi kinogeye bose.

Ati “ iyo duhuriye hamwe muri rusange tuza tuje kureba koko ko ayo matsinda atishoboye bigatuma birinda ko hari uwarenganywa”.

Mukeshimana akomeza avuga ko kuba bari mu nama y’igihugu y’abagore byabafashije kwitinyuka kuko mbere abenshi wasangaga bitinya kuburyo batajyaga no mu nzego zifata ibyemezo.

Fidele Nshuti, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Minazi, avuga ko muri rusange iki gikorwa kizafasha abagore bo mu murenge wa Minazi gukomeza kwiteza imbere kuko byose biba byakorewe mu muco kandi bagahitamo igikwiye.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umurenge n’akarere hamwe n’abakozi bafite imibereho myiza y’abaturage munshingano zabo ku rwego rw’umurenge.

Bikaba byemejwe ko muri buri murenge hazafashwa itsinda rimwe mu mirenge yose uko ari 19 igize akarere ka Gakenke.

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]