Ngoma  Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryatumye abagore basigaye bagirirwa icyizere n’amabanki

Bamwe mu bagore bakorana n’amabanki mu kwaka inguzanyo baravuga  ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryatumye bigirira icyizere mu ishoramari ndetse no gutinyuka inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse.

Mbere yuko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rishyirwamo ingufu mu kwigisha no mubikorwa, byabaga bigoranye kuba abagore bahabwa inguzanyo kuri banki kuko bafatwaga nk’abatagira imitungo.

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Mutendeli bavuga ko ubu bamaze kwiteza imbere kuko  basigaye bahabwa inguzanyo mu mabanki no mu mirenge SACCOs, zikabafasha gukora imishinga ibyara inyungu.

Aba bagore bemeza ko kubera imyumvire itariyo  ishingiye ku muco, nabo bari bazi ko batabasha gukora imishinga bakunguka nk’abagabo cyangwa  ngo babe bakizerwa bagahabwa inguzanyo na banki.

Mukeshinama Esperance umugore w’abana batatu n’umugabo umwe  utuye mu mudugudu wa Kibaya ,akagali ka Mutendeli,umurenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma,nyuma yo guhembwa n’umurenge SACCO wa Mutendeli kuko yishyura neza inguzanyo ahabwa yavuze ko ashima icyizere yagiriwe.

Yagize ati ”Ndashima ko SACCO itigeze yita ko ndi umudamu ngo inyime inguzanyo, njye nari nziko baguriza abagabo gusa. Ariko baranyizeye bampa inguzanyo nyishyura neza bampa n’indi ubu nujuje inzu y’ubucuruzi kandi n’abana bariga mbikesheje iyo nguzanyo ubu namaze kwishyura neza.”

Uretse  uyu mugore ushimwa ko yishyura neza inguzanyo kandi akanayibyaza umusaruro,nyuma yuko abagore batinyukiye inguzanyo usanga amabanki menshi abagore  benshi bakorana neza mu kwishyura inguzanyo.

Kayihura Jacque,umucungamutungo w’umurenge SACCO wa Mutendeli avuga ko uyu murenge SACCO ukorana neza n’abanyamuryango mu kubaguriza no kwishyura neza nubwo hatabura abishyura nabi. Gusa ngo abagore bahawe inguzanyo bishyura neza kuko usanga akenshi bagira ubunyangamugayo.

Yagize ati”Tworohereza abanyamuryango mu kubona inguzanyo neza kandi vuba. Kugera ubu tumaze gutanga inguzanyo ya miliyoni 149 aho hamaze kwishyurwa miliyoni 130 kuva batangira mu mwaka wa 2010.

 Nubwo abaturage begerejwe ibigo by’imari nka za SACCO ndetse bakaba bafite n’amabanki asanzwe,biragaragara ko hagikeneye ubukangurambaga kuko abakorana na banki bakiri bake aho muri uyu murenge usanga mu bantu ibihumbi 16,bakwije imyaka yo kuba bazigama,abantu ibihumbi bibili aribo bonyine banyamuryango b’iyi SACCO.

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]