Rusiz  Abagore ba Muganza barasabwa kwitabira gukora n’ikigega cy’ingwate (BDF)

Kugira ngo abagore  bo mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi bashobore kuzamuka mu bukungu  no kurwanya ibikibazitira mu iterambere, baragirwa inama yo  kugana ari benshi amakoperative no kurushaho  gukorana n’ibigo by’imari, cyane cyane ikigega cy’ingwate (BDF), kuko bimaze kugaragara ko abagore bo muri uwo murenge, nubwo bagerageza gukora, biteza imbere ariko bataragera ku ntambwe yo gukora ku ifaranga ku buryo bushimishije.

Nubwo abo bagore bavuga ko bakizitirwa na byinshi  mu iterambere, nk’ubuharike n’ubushoreke bikihagaragara cyane, byongera umubare w’abaturage udahuye n’ubushobozi bwawo bwo kubatunga, ikigero cyo kuboneza urubyaro kikiri hasi cyane, kuko hakigaragara abana benshi cyane ku muryango umwe, kuba abagore bo muri uwo murenge bataritabira ku bwinshi gukorana n’ibigo by’imari no kuba nta mishinga myinshi ibunganira mu iterambere ihaboneka, ngo baragerageza kwiteza imbere bakoresheje kwibumbira mu mashyirahamwe n’  amakoperative ku buryongo ubu bagenda nabo batera intambwe igaragara muri iyo nzira. Madame Mukangarambe Marie Chantal,uba muri Koperative ‘’ubuzima umusingi w’amajyambere’’y’abajyanama b’ubuzima,ikorera muri uwo murenge wa Muganza. We n’umugabo we Nsengamungu Tharcisse bavuga ko aho uyu  Mukangarambe ayobokeye koperative urugo rwabo rutera imbere bifatika kandi umugore abigizemo uruhare, ku buryo ngo ubu bifitiye inka yabo iha abana amata ndetse n’abaturanyi ntibayabureho, ifumbire bayikuraho ikaba ituma ikigoli bahinze kizamuka gishishe, kimeze neza n’umusaruro w’ibigoli ukaba wariyongereye,umugabo akaba avuga ko atakivunika ku tuntu tumwe na tumwe urugo rukenera, aba bombi bakaba bakangurira abandi bagore bataregera abandi ngo bafatanye iterambere mu ishyirahamwe cyangwa Koperative ko basigara mu iterambere ry’umurenge wa Muganza n’iry’igihugu muri rusange.

  Kuba kandi abo bagore bagaragaza kwitabira umurimo, bakanawunoza ngo bikwiriye kwishimirwa nk’uko bivugwa n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, madame Mukandera Marie Jeanne.

Madame Mukandera Marie Jeanne  avuga ko kuba abagore bo muri uwo murenge bataritabira gukorana n’ibigo by’imari kubera ahanini ikibazo cy’ingwate baba badafite, kandi ibyo bigo bikaba bicyaka inyungu, bo bita nini asanga na we kikiri ikibazo mu iterambere ry’abo bagore, ariko akabasaba gutinyuka bakegera ibigo by’imari bagakorana na byo, kuko ngo ‘’ntayo itinya itarungurutse’’.

Intumwa ya Rubanda mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite,Honorable Nikuze Nura ubwo yaganiraga n’abo bagore  yabasabye kwegera ikigega cy’ingwate (BDF) kugira ngo barusheho kwiteza imbere, kuko icyo kigega na cyo citeguye kubafasha kuzamuka mu iterambere, bityo Honorable Nikuze Nura akaba abona ayo ari andi mahirwe abagore bahawe batagomba gupfusha ubusa.

Uyu murenge wa Muganza utuwe n’abaturage  bagera ku  bihumbi 28, hafi  70 ku ijana  by’abo baturage bakaba ari abagore. Abo bagore bakaba bagikeneye gufashwa n’inzego zinyuranye z’Akarere ka Rusizi kugira ngo na bo babashe kuvamo abagore bashobora no kugera ku rwego rwo kuba ba rwiyemezamirimo bakomeye bashobora no guhangana n’abandi bagore b’ahandi mu bukungu no mu mibereho myiza.

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]